Umubare w’abanduye Covid-19 urasatira miliyoni 40

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umubare w’abantu bamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 hirya no hino ku isi urasatira miliyoni 40, dore ko kuri ubu babarirwa muri miliyoni 39.6. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziracyaza imbere mu bihugu byazahajwe cyane n’iki cyorezo.

Hashize amezi asaga 11 icyorezo cya Covid-19 kigaragaye bwa mbere ku Isi. Gusa nubwo igihe gishize atari kinini, umubare w’abandura iki cyorezo gifata mu myanya y’ubuhumekero wo wiyongera umunsi ku munsi.

Mu bihugu bifite abantu benshi banduye iki cyorezo mu gihe cy’amasaha 24 harimo Pakistan yanduyemo abagera kuri 500 hagapfa abagera kuri 16, u Bubiligi bwanduyemo abarenga ibihumbi 10 hapfa abagera kuri 33, Mexique yanduyemo abagera ku bihumbi bitanu, igapfusha abasaga 300.

Kugeza ubu no mu Bushinwa aho iki cyorezo cyatangiriye hagenda hagaragara amatsinda y’abantu bashya bandura, aho ku wa 17 Ukwakira hagaragaye abagera kuri 13.

Mu bihugu byazahajwe cyane n’iki cyorezo, ku mwanya wa mbere hari Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite abanduye barenga miliyoni 8.3 n’abapfuye barenga ibihumbi 220, u Buhinde bufite abanduye barenga miliyoni 7 n’abapfuye barenga ibihumbi 110.

Ikindi gihugu cyazahajwe cyane na Covid-19, ni Bresil ifite abanduye barenga miliyoni 5.2 n’abapfuye basaga ibihumbi 150.

Ibihugu byo ku mugabane wa Afurika byazahajwe cyane n’iki cyorezo ku isonga haza Afurika y’Epfo ifite abarwayi barenga ibihumbi 700, n’abapfuye barenga ibihumbi 18, Misiri ifite abanduye barenga ibihumbi 105 n’abapfuye barenga ibihumbi bitandatu. Kuri uyu mugabane abanduye iki cyorezo bose babarirwa muri miliyoni imwe.

Uretse muri ibi bihugu no mu byo cyari cyaragiye kigaragaza gucururukamo byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi, ubu gisa n’icyongeye kubura umutwe. Mu bihugu byo mu Burayi byugarijwe harimo u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage na Espagne.

Nubwo abahanga bo hirya no hino ku Isi bakomeje gukora ibishoboka byose, kugeza uyu munsi nta rukingo rw’iki cyorezo rwari rwaboneka.

Uburyo bwonyine abantu bashobora kucyirindamo ni ukubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima arimo kwambara agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba intoki kenshi gashoboka.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years