Umubare w’abaka inguzanyo wagabanutseho 12,3% mu mezi 6 ya 2020-BNR

  • admin
  • 08/09/2020
  • Hashize 4 years

Banki nkuru y’u Rwanda iragaragaza ko guhererekanya amafaranga kandi hagati ya banki zitandukanye byitabiriwe kurushaho mu mezi atandatu ya mbere ya 2020, yaba mu bikorwa cyangwa mu gaciro kabyo.

Mu mibare yatangajwe na Banki Nkuru igaragaza ishusho y’urwego rw’imari mu gice cya mbere cya 2020, iyo banki igaragaza ko ugereranije uyu mwaka no mu mwaka ushize mu bihe bimwe, mu gice cya mbere cy’uyu mwaka inguzanyo ku bikorera zatswe zikanemezwa zari nke nubwo amafaranga yabitswe muri banki yiyongereye.

Nubwo ibigo by’imari byakomeje kongererwa ubushobozi bw’amafaranga yo kuguriza abikorera, umubare w’abaka inguzanyo muri ibyo bigo waragabanutse ku gipimo cya 12.3% mu mezi atandatu ya mbere muri uyu mwaka wa 2020 aho yavuye kuri miliyali 648.6 yatswe ubariye hamwe mu mezi atandatu ya mbere ya 2019, mu gice cya mbere cy’uyu mwaka hakaba haratswe gusa miliyali 568.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

BNR iragaragaza ko guhererekanya amafaranga kandi hagati ya banki zitandukanye byitabiriwe kurushaho muri aya mezi atandatu ya mbere ya 2020.

Bikagaragarira mu izamuka ry’umubare w’ibikorwa byo kohererezanya amafaranga hagati ya banki imwe n’indi byikubye hafi inshuro ebyiri bikava ku bikorwa cyangwa transactions 258 byanditswe kugeza mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu umwaka ushize bikagera ku bikorwa 411 byose mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2020.

Ibi kandi binagaragarira ndetse no mu gaciro k’ibyo bikorwa byo guhererekanya amafaranga kuri za konti zo mu mabanki atandukanye aho mu mwaka ushize ibi bikorwa byari bifite agaciro ka miliyali 493 gusa ariko uyu mwaka bikaba byarageze ku gaciro ka miliyali igihumbi Magana atatu kugeza mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu.

BNR kandi yerekakana ko serivise z’imari zakomeje kwegera abaturage kuko nko mu bijyanye no kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga ngo uburyo buzwi nka POS bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga bwikubye hafi inshuro 2 muri ayo mezi 6 gusa buva ku bihumbi 20094 bwariho kugeza mu mpera z’ukwa gatandatu mu mwaka ushize wa 2019 bukagera ku 41,560 kugeza mu mpera z’ukwa gatandatu k’uyu mwaka wa 2020.

Na ho abitwa aba agent ba serivisI zo kohererezanya amafaranga hifashishijwe za telefoni zigendanwa biyongereyeho abagera ku bihumbi 9 bava ku 102,182 mu mwaka ushize bagera ku 111,422 mu gice cya mbere cy’uyu mwaka.

BNR igaragaza ko ikinyuranyo hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa hanze cyiyongereyeho 12.1% mu mezi atandatu ya mbere ya 2020 kigera mu gaciro k’amadorali ya Amerika milliyoni 969.6 bivuye kuri miliyoni 864.7 z’amadorali ya Amerika cyariho mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize wa 2019. Aha ariko ikagaragaza ko ibiciro muri iki gihe byakomeje kuzamuka ugereranije n’ubushize.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 08/09/2020
  • Hashize 4 years