Umubare w’abahitanwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Idai ikomeje kwiyongera bikabije

  • admin
  • 18/03/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Filipe Nyusi, wa Mozambique yatangaje ko abahitanywe n’imvura idasanzwe ivanze n’inkubi y’umuyaga yiswe Idai, bashobora kugera ku 1000.

Iyi mvura idasanzwe yateje intengu hafi y’umujyi uri ku cyambu wa Beira ku wa Kane w’icyumweru gishize, aho umuyaga wagenderaga ku muvuduko wa 177 km/h, ku buryo abashinzwe ubutabazi babashije kugera muri uwo mujyi ku Cyumweru.

Imibare ubuyobozi bwatangaje mbere yavugaga ko abapfuye ari 89, nyuma y’imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu z’abaturage zimwe zigahirima izinda ibisenge bikavaho. Abarenga 1,500 bakomeretse.

Nk’uko BBC yabitangaje, ubwo yasuraga Umujyi wa Beira, Perezida Nyusi yavuze ko ingaruka z’ibi biza zikabije kuko hari imirambo igenda igaragara ireremba mu mazi.

Uwo muyaga wanishe abagera ku 160 muri Afurika y’Epfo. Muri Zimbabwe naho abantu 80 baguye mu burasirazuba n’amajyepfo by’icyo gihugu.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO:http://muhabura.rw/amakuru/hanze/article/abasaga-150-bahitanywe-n-umuyaga-wiswe-idai-mu-bihugu-byo

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/03/2019
  • Hashize 5 years