Umubano w’Ubufaransa n’Uburusiya wifashe ute nyuma y’isubikwa ry’urugendoPutin yari afite I Paris?

  • admin
  • 12/10/2016
  • Hashize 8 years

Vladimir putin, perezida w’igihugu cy’uburusiya yasubitse urugenda yari afite I paris mu Bufaransa nyuma y’uko Klemrin areze ubufaransa gushaka gukoza isoni umukuru w’igihugu cy’Uburusiya.

Kuri uyu wakabiri nibwo Moscow yatangaje ko urugendo Putin yari afite I paris rwasubitswe nyuma y’amasaha make perezida w’Ubufaransa Francois Hollande avuze ko Uburusiya bwateye ibisasu mu mujyi wa Aleppo, umujyi munini wa kabiri wa Syria.

Perezida Hollande yari yavuze ko ashobora kwanga guhura na Putin, wagombaga gufata indege yerekeza mu Bufaransa icyumweru gitaha, apanga kushaka gupfobya uru rugendo kubera yari kuba aje mu bya Syria.

Klemrin yavuze ko umuyobozi w’Uburusiya yari agiye gukozwa isoni, aho yaraje mu birori by’umuco mu murwa mukuru w’ubufaransa.

Umuvugizi wa Putin, Dmitry Peskov yatangaje ko icyemezo cyo gusubika urugendo cyatewe n’uko n’ibirori byasubitswe kuruta uko Hollande yashakaga kuvuga kuntambara yo muri Syria.

Benshi bibajije niba iyi yaba impamvu gusa Peskov yavuze ko iki ari ikibazo cy’ubufaransa, yanongeyeho ko kandi Putin yiteguye kujya mu Bufaransa igihe cyose Hollande yiteguye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa yavuze ko ibihugu byombi birakomeza umubano mwiza bifitanye, bitaraba abanzi.

Hollande abajijwe kuri televiziyo y’igihugu niba azakira putin yagize ati

nibajije… byaba ari ingenzi? ese byaba bikenewe? yaba ari yo nzira yo kugabanya igihunga? twamubona kugira ngo tumuhagarike kubyo ari gukorera inzirakarengane zo muri Syria? Ni mubona, bizaba ari wo mwanya wo kumubwira ko bitemewe gutera ibisasu kandi ari ikwangiza ishusho y’Uburusiya” hollande abwira TMC

Yongeyeho ko abo bakora ibyo bikorwa ari na bo bazabizwa imbere y’urukiko mpuzamahanga.

Itangazamakuru ryo mu Burusiya ryagerageje kwerekana ko iri subikwa ry’urugendo rwa Putin ntacyo ritwaye.

Umubano w’ibihugu byombi ukaba wajemo agototsi nyuma y’ibyo Uburusiya bwakoreye muri Syria.

Yanditswe na Ndacyayisab HubertMuhabura.rw

  • admin
  • 12/10/2016
  • Hashize 8 years