Umubano w’u Rwanda na Tanzania ugiye kubyazwa umusaruro mu bucuruzi

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years

Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania birategura inama yabyo ya mbere mu mateka ku bucuruzi, ikaba iteganyijwe kubera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.

Umubano w’u Rwanda na Tanzania nta washidikanya ko utangiye kuba nta makemwa, cyane cyane nyuma y’aho Magufuli atsindiye kuyobora iki gihugu. Ibyo bigaragarira ku bwumvikane buri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi. Mu Cyumweru gishize Perezida Kagame mu Mwiherero yavuze ko agiye kwigira ku rugero rwa Magufuli, kugirango hagabanywe ingendo zo hanze y’igihugu z’abayobozi zitari ngombwa, mu rwego rwo kurengera amafaranga azigendaho. Perezida Magufuli nawe aherutse kubaza impamvu mu mijyi yo muri Tanzania abaturage bagenda bikanga abajura, akibaza impamvu ibyo bitaba mu Rwanda. Inama iri gutegurwa izaba umwanya mwiza wo gukomeza umubano mwiza ukomeje kugaragara hagati y’ibihugu byombi no kurebera hamwe uko ubucuruzi hagati y’impande zombi bwatezwa imbere. Biteganyijwe ko izaba tariki ya 6 Gicurasi 2016 i Kigali. Yateguwe ku bufatanye bwa Ambasade ya Tanzania mu Rwanda na Leta y’u Rwanda. Ibindi bizigirwa muri iyi nama harimo gukomeza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi no gushyira mu buryo uko umubano w’ibihugu byombi mu by’ubucuruzi uzaba wifashe.

Harimo kureba uko Tanzania yakongera ibicuruzwa yohereza mu Rwanda bikava kuri 5.5% bikagera kuri 15% ndetse no koroshya ubucuruzi ku masosiyete yo mu bihugu byombi. Iyi nama kandi izavuga ku korohereza abashoramari bo mu bihugu byombi gushora imari zabo muri ibyo bihugu. Byinshi mu bicuruzwa byinjira mu Rwanda binyura ku cyambu cya Dar es Salaam. Mu minsi ishize ku buyobozi bwa Jakaya Kikwete, hari bamwe mu bavana ibicuruzwa i Dar es Salaaam bavugaga ko bakwa imisoro myinshi, gutinda kw’ibicuruzwa byabo mu nzira n’ibindi.Iyi nama ishobora kuba umwanya mwiza wo kuganira kuri ibyo bibazo.

Tanzania n’u Rwanda bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi yashyizeho umukono mu 2008, hagamijwe n’ubundi guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Biravugwa ko hari gutegurwa n’andi masezerano y’ubufatanye hagati y’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, n’Urugaga rw’Abikorera muri Tanzania, mu gushimangira ubwo bufatanye bwa mbere.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years