Umubano wa Kylie Jenner na Tyga wageze ku iherezo ryawo

  • admin
  • 14/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Michael Ray Stevenson uzwi cyane muri muzika nka Tyga, umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ntara ya California ahitwa Gardena nyumay’igihe kirekire hari igihuha ku rukundo rwe na Kylie Jenner, umunyamidelina none wo muri icyo gihugu, ngoubu noneho baba batakiri mu rukundo bidasubirwaho.

Amakuru dukesha TMZ avuga ko aba bombi bari bamaze ibyumweru bigera kuri bibiri batandukanye. Uku gutandukana kwatangiye gukekwa ubwo bitabiraga ibirori bya “MET Gala” buri wese ari ukwe nyamara byari bimenyerewe koibirori nk’ibi babyitabiraga agatoki ku kandi. Inshuti ya hafi ya Kylie yatangarije TMZ ko bab bombi ibyabo byari byararangiye mbere y’uko ibi birori bya MET Gala biba. Ibi rero bikaba byarababaje cyane Kim Kardashian usanzwe ugira uruhare mu itegurwa ry’ibi birori kuko ngo Tyga yari yatumiwe nk’umwunganizi wa Kylie Jenner nyamara atungurwa nokubona buri muntu ari ukwe.

Gusa ngo impamvu yateye iri tandukana nta numwe urabasha kuyimenya kuko hagati y’aba bombi nta n’umwe uragira icyo atangaza. Ku cyumweru cashize tariki 08 Gicurasi, Tyga yafashe mama we amujyana gukora muri resitora bigaragara ko ari iya Tyga amukura hafi y’uwari umukazana we. Bombi ntibavuga icyabateye gutandukana gusa bavuga ko nta kongera gusubirana ukundi.




Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/05/2016
  • Hashize 8 years