Umubano udasanzwe hagati ya P Fla na Bull Dogg
- 03/03/2016
- Hashize 9 years
Umuhanzi P Fla ndetse na mugenzi we Bull Dogg bakunze kujya bavugwaho umwuka mubi mu mwaka ushize wa 2016, gusa kugeza ubu Nta mwuka mubi ukirangwa hagati y’uyu muraperi P Fla na mugenzi Bull Dogg ndetse ubu bombi bari gutegurana imishinga mishya bafatanyije.
Aba baraperi bari bamaze igihe bahanganye batukana ku babyeyi mu ndirimbo, ariko ubu noneho biyunze, ibi byashimangiwe na P Fla avuga ko umwaka wa 2016 biyemeje kuwutangirana impinduka, aho gukomeza gutukana. Yagize ati “Habayeho gahunda zo kwiyunga, tugirana ibiganiro njyewe na Doggy biza kubyara umusaruro mwiza. Ubu Doggy turi kumwe muri studio turi gukorana cyane, hari indirimbo nyinshi turi gutegurana tugiye gutangira gusohora, twiyemeje gutangira uyu mwaka mushya n’ibintu bishya.”
Mu mezi make ashize, mu mpera z’umwaka wa 2015, hagati y’aba baraperi hari hatse umuriro, aho Bull Dogg yasohoye indirimbo yise “Mana y’Inzara” atuka P’Fla mu buryo bweruye, nuko P Fla nawe ahita akora indi iyisubiza ayita “Ntibishoboka (Gasopo)”. Izi ndirimbo zakiriwe nabi n’abakunzi babo, kugeza ubwo aba baraperi nabo biyemeje kwiyunga.
Kuri ubu P Fla avuga ko aya makimbirane yarangiye, ko biyunze akizeza Abanyarwanda ko bakwiye gukomeza kwizera ko bagiye gukomeza kurapa batabangamirana, nta n’umwe utuka undi, ahubwo bakigaragaza bashyize hamwe, P Fla avuga ko ubu ari wo mwaka wo kubigaragaza.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw