Ukuri nyako ku isubikwa ry’igikorwa cya Mwiseneza Josiane ryateje uruntu runtu hagati ye n’akarere ka Rwamagana

  • admin
  • 20/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buhakana ko ntaruhare bwagize mu isubikwa ry’igikorwa cya Mwiseneza Josiane cyo kurwanya igwingira yari yateguye muri aka karere ahubwo buvuga ko inama bari bagiye y’icya korwa uyu mukobwa atayubahirije ahubwo agatangaza ibitari byo byanatumye akarere kibasirwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’uko icyo gikorwa cyari bube kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare gipfubye ku munota wanyuma, Mwiseneza Josiane yikomye akarere avuga ko katamubaniye binatuma akarere kibasirwa bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ni mu gihe ngo ajya kubitegura atamenyesheje ubuyobozi ngo bumwereke imbogamizi zirimo n’ubwo ari igikorwa k’ingirakamaro.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yatangarije Muhabura.rw ko uyu mukobwa ateteguye neza igikorwa cye kuko yagihuje n’umunsi w’isoko kandi abaturage baba bariremye ahubwo ngo icyo bakoze ni ukumugira inama y’icyakorwa ngo bigende neza.

Ati“Yampamagaye ambwira ko ejo(kuwa Gatatu) azaza Fumbwe. Ndamubaza nti ese uzaba ugenzwa n’iki? arambwira ngo arashaka gukora ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira. Mpitamubwira nti ejo I Fumbwe hazaba habaye isoko kuko isoko rya Nyagasambu rirema kuwa Gatatu, ubwo rero uradutunguye ntabwo twabivanga ahubwo reka tujye inama y’ukuntu byakorwa”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko inama bagiye ari iy’uko Josiane yategura neza akabimenyesha ubuyobozi bw’akarere nako kakamufasha muri icyo gikorwa kiza k’ingirakamaro dore ko atari yandikiye akarere mbere na mbere.

Yavuze ko uyu mukobwa ajya kubitegura atamenyesheje ubuyobozi bw’akarere anamugira inama y’uko yajya ku karere agasobanura neza icyo gikorwa ubuyobozi bukacyumva ndetse bukagira n’ubufasha bwamuha bitewe n’icyo yaba yifuza.

Ati”Icya mbere urumva ko nk’ubuyobozi ntabwo tubizi ntabwo wigeze utumenyesha icyo gikorwa cyawe n’ubwo twumva ari igikorwa k’ingirakamaro.Icyo twakora,ni uko wowe wakaza ukakidusobanurira neza ukanatubwira icyo ukeneye ukatubwira n’icyo nk’akarere twakora hanyuma tugashyiraho umunsi ukunogeye ukazaza n’akarere tukaguherekeza kuko igikorwa waba ugiye gukora ari ingirakamaro”.

Bemeranyijwe kuri iyo nama Josiane yemerera Meya ko ashobora kujya ku karere cyangwa akohereza uwumuhagarariye kandi akagenda yitwaje urwandiko rwemeza neza ko yoherejwe na Josiane.

Gusa uyu mukobwa ibyo ntiyabyumvise ahubwo yahise agenda atangira gutangaza amakuru atari yo yanatumye ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwibasirwa n’abafana ba Mwiseneza bakoresha imbuga nkoranyambaga kubera isubikwa ry’icyo gikorwa ahanini ryatewe na nyir’ubwite.

Nyuma y’uko umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab abonye ibibavugwaho ku mbuga nkoranyamba cyane cyane kuri yutubi,yoherereje uyu mukobwa ubutumwa bugufi incuro ebyiri amubaza niba ibyo bavuganye aribyo yubahirije, yanga kubusubiza.

Twashatse kumenya icyo uyu mukobwa abivugaho tumuhamagara kuri telefone igendanwa incuro eshatu ntiyayitaba ndetse tunamwoherereza ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/02/2019
  • Hashize 5 years