Uko umuhanzi Koshens yatunguwe n’uburyo yasanze igihugu cy’u Rwanda

  • admin
  • 31/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Konshens umuhanzi w’icyamamare ku Isi, yaje i Kigali kuhakorera igitaramo cyinjiza Abanyarwanda mu mwaka wa 2016.

Ku ivuko muri Jamaica no mu bihugu bitabarika yazengurutsemo aririmba, Konshens yasomaga inkuru zivuga uburyo mu Rwanda ‘ari mu muriro utazima’, igihugu gituwe n’abaturage bakenyereye ku gahinda k’ibibazo by’urudaca. Yageze mu Rwanda atungurwa no kubona ibihabanye n’ibyo yumvise mu itangazamakuru ryo mu mahanga.

Garfield Delano Spence [Konshens] yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda ku nshuro ya mbere mu ijoro ryo kuwa 30 Ukuboza 2015 nyuma yo gukora urugendo rureshya n’ibirometero 118,117 mu gihe cy’amasaha 15 n’iminota 14 mu kirere. Uyu muhanzi n’abari bamuherekeje bakiva mu ndege bakirijwe yombi, basohotse mu kibuga cy’indege cya Kanombe batangira guhumeka umwuka uvanze n’ubuhehere bamenyereye iwabo muri Amerika y’Amajyepfo.

Mu kiganiro na Konshens, yavuze ko mbere yo kuza mu Rwanda yari asanzwe azi iki gihugu ndetse yabonaga menshi mu makuru ‘avuga inkuru ziganjemo ibibi gusa bivuga uburyo i Kigali hahora ibibazo’. Ibibi yumvaga ku Rwanda ntibyigeze bimuca intege zo kwemera ubutumire bw’i Kigali ndetse ngo yaje ashaka kureba niba koko iki gihugu kibayeho nk’uko kivugwa; gusa akihagera yatunguwe no kubona ibitandukanye n’ibyo yari azi. Yagize ati “Aka ni akazi kanjye, umuziki ni wo untunze, ntabwo nabyitayeho. Nari nzi u Rwanda, nakoreye ibitaramo muri Kenya na Uganda […] itangazamakuru ryavugaga ibintu bibi ariko ntabwo byanciye intege. Ibyo nabonye ni byiza…”

Konshens yanavuze ko yari azi amateka ababaje u Rwanda rwanyuzemo ariko ngo akurikije igihe gishize yasanze iki gihugu kiri kwiyubaka mu buryo bwihuse. Yavuze ko azasubira iwabo akavuga ukuri kw’ibyo yabonye bitandukanye n’ibikwirakwizwa mu itangazamakuru mu buryo bunnyega u Rwanda. Konshens wamamaye mu ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall nka ’Simple Song’, Gal A Bubble n’izindi, yunze mu ry’ibyimamamare byaje mu Rwanda bigasubira iwabo bivuga ko Abanyarwandakazi ari beza.

Mbere yo kuza kuririmbira i Kigali ,mu bitaramo yakoraga ngo yahuraga n’abakobwa bo mu Rwanda akabona ari beza. Yahamije ko Abanyarwandakazi baza ku isonga mu bwiza ku Mugabane wa Afurika. Usibye Konshens hari abandi bahanzi bo muri Jamaica baje kuririmbira i Kigali harimo Shaggy, Beenie Man, Brick& Lace, Sean Paul n’abandi.

Kuwa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2016 azaririmbira i Remera kuri Stade Amahoro aho azaba afatanyije na King James, Urban Boyz, Bruce Melody n’abandi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/12/2015
  • Hashize 8 years