Uko Irondo riha isura umutekano w’u Rwanda

  • admin
  • 10/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umutekano w’u Rwanda niwo nkingi yatumye rugera ku iterambere n’imibereho myiza y’abarutuye bafite uyu munsi.

Abanyarwanda bazi neza ko batashoboraga kuba aho bageze ubu n’amahoro bafite. Niyo mpamvu umutekano mu Rwanda warenze intera yo kwitwaza imbunda n’amasasu n’ababigenewe , ahubwo wumvikana nk’ikireba abanyarwanda bose kuko ari nawo watumye u Rwanda rugera ku byo rugezeho ubu.

Bimwe mu byiza umutekano wagezeho ni Irondo, abatuye ahantu hamwe bishyiriraho uburyo bwo kwicungira umutekano ubwabo.

Kuwo ari we wese waba yaragenze mu midugudu itandukanye mu Rwanda mu gihe cy’ijoro, yagize amahirwe yo guhura n’abo bagabo akenshi bari mu mpuzankano bakunze kugenda ku murongo cyangwa baba bahagaze ahantu runaka.

Aba baba ari abagabo b’inyangamugayo batorwa n’abatuye ako gace ngo bayobore Irondo , kimwe mu bigize uburyo bwinshi bwo gukumira no kurwanya ibyaha, bakagaragara nk’abantu b’ubwitange badategereje inyungu.

Bimenyimana Vincent, umubyeyi w’abana bane, utunzwe no gucuruza, utuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Musezero, umurenge wa Kacyiru muri Gasabo agira ati:”Ku giti cyanjye mfata Irondo nk’ikintu kimfasha mu bucuruzi bwange….kuko mfunga iduka ryanjye ngataha ntafite ubwoba ko hari uwarimena.”

Gutera imbere kwe abikesha umutekano maze akagira ati:” Ntitwashoboraga kugera aho tugeze ubu iyo turekera ingabo n’abapolisi ibirebana n’umutekano. Buri wese yumva ashaka kurinda ibyo yagezeho n’ibyo akora, twishimira gukorana n’inzego zishinzwe umutekano turwanyiriza hamwe uwashaka kuduhungabanyiriza ituze.”

Umwe mu bagabo barara ijoro bacunga umutekano w’abaturanyi, Habimana John, akaba umuhuzabikorwa w’Irondo mu murenge wa Gisozi, avuga ko buri mugoroba yambara imyenda y’akazi agafatanya na bagenzi be icyakorwa, avuga ko aterwa imbaraga n’icyizere abaturage bamugirira n’uko yifuza ko abamukomokaho bazabaho mu gihugu gitekanye.

Mu gupanga ibikorwa , agira ati:”Tugaragaza ahakenewe abanyerondo tukaboherezayo. Duhana amakuru mu buryo bwinshi ariko ahanini dukoresha telefone , akazi kacu karakomeye ariko ni ingirakamaro.”

Habimana yatanze urugero rwa vuba rw’uwitwa Rumanzi Joseph, wasinze agatangira kurwana mu rukerera, maze bahamagara irondo .

Aha yagize ati:”tukihagera, twasanze Rumazi afite amahane, yakubitaga abantu icyo abonye cyose , twahise duhamagara Polisi maze turamufata,..mu kazi tugerageza gukorana na Polisi kuko hari aho tujya duhura n’ibibazo birenze ubushobozi bwacu kandi bisaba ubundi bumenyi.”

Uko Irondo riteye

Rikoze ku buryo buri mudugudu wagennye abawuhagarariye biganje mo abahoze ari abasirikare, nyuma yo kubatoranya, bashyiraho n’uzariyobora mu mudugudu.

Abashinzwe Irondo mu midugudu bitoramo uriyobora mu kagari, aba nabo baha raporo umuyobozi waryo ku rwego rw’umurenge, ugomba kuba afite ibiro akoreramo , yungirijwe n’abandi babiri.

Aba bose bavuzwe bagize Irondo , bakuriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi Theophile Niragire, ngo Irondo ryatumye abatuye umurenge bumva barindiwe umutekano.

Niragire agira ati:”Mbere, Gisozi yakunze kurangwa no kumena amazu, kuba indiri y’abanywa ibiyobyabwenge , ariko aho irondo ryatangiriye ,ibyo byose byarahagaze.Kubera akamaro karyo, abaturage bishimira gutanga imisanzu yabo kugirango rigire ingufu.”

Yakomeje avuga ko abanyerondo 115, bagenzura ubuso bwa 8.2 sq km bwa Gisozi, aho yagize ati:”Gisozi ntikiri indiri y’abakora ibyaha kuko ahantu hose hari Irondo, ikiyongeraho, abaturage bose biyumvamo ishingano y’umutekano no kuba ijosho ry’umuturanyi.”

Yagize kandi ati:”Iyo tuvuga ibyerekeye umutekano, ntidutegurira uyu munsi cyangwa ejo, ahubwo igihe kirekire, kubikorana n’abafatanyabikorwa bacu, nta gukeka rero, imbere ha Gisozi ni heza.”

Polisi y’u Rwanda nk’urwego rwayoboye ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha ivuga ko Irondo ari uburyo bw’ingirakamaro mu gukemura ibibazo by’umutekano kuva ku rwego rwo hasi mu baturage.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo, Senior Superintendent of Police (SSP) Valence Muhabwa, avuga ko Irondo ryagize akamaro, kuko ryongereye umubare w’abashinzwe umutekano mu baturage.

SSP Muhabwa yagize ati:” Biciye mu bukangurambaga, ibyaha byaragabanutse cyane, n’amakuru ku byaha yariyongereye,..kwigisha biroroha iyo abaturage bumva uruhare rwabo n’umusanzu bakwiye gutanga. Mu bifatika , Irondo ryafashije mu gukumira ibyaha bitaraba , mu gufata ababikoze no gutabara ku gihe aho bikenewe.”

Uburyo ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bwashyizwe mu bikorwa n’abaturage ba Gasabo, ni igikorwa cyabera urugero n’abatuye utundi duce tw’igihugu , aho gukumira ibyaha gukozwe n’abaturage kugira uruhare ku mutekano urambye.

Ku muyobozi w’akarere ka Gasabo, Steven Rwamurangwa ngo ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha butanga isura nshya yo kwiyumvamo umutekano, Irondo rikaba ryarabigizemo uruhare.

Meya Rwamurangwa agira ati:” Buri muntu utuye wese muri Gasabo, atanga umusanzu uri hagati ya 500 na 5000 bijyanye n’ubushobozi bwe; ni muri iyo misanzu akarere kabashije gushyiraho ibyuma ngenzuramashusho ahahurirwa n’imbaga n’ahiganje ibyaha , haguzwe imodoka z’irondo zikaba zoroshya ubutabazi bwihuse, hubatswe kandi inzu z’irondo muri hafi buri gace k’akarere.”

Izo nzu zirondo n’ahagenzurirwa amashusho yafashwe, hakora amasaha 24, hakaba harafashije abaturage ku gutangira ku gihe amakuru y’abanyabyaha ndetse no gutabarira abaturage igihe.

Rwamurangwa yagize ati:”Ibi byuma byafashije inzego zishinzwe umutekano n’irondo mu kugaragaza abagizi ba nabi , izi nzu kandi nizo zakira gutabaza kw’abaturage kandi zihurizwaho ibyafashwe, imodoka nazo zifasha no mu gucyura abasinzi bananiwe gutaha.”

Akarere ka Gasabo kakaba gafite abakora Irondo bagera ku 2219 babihuguriwe, kandi nk’uko bitangazwa na Meya, gahunda ngo ni ukongera umubare wabo ku buryo ibyaha bigabanuka cyane.

Rwamurangwa yagize ati:” Hari imyumvire imwe mu baturage ku birebana n’umutekano. Bifasha Irondo mu nshingano zaryo; guhora tubahugura nabyo byatumye bagira imyitwarire myiza , bakora cyane kandi mu mucyo , byose bituma bagera ku nshingano zabo.

Yarangije avuga ko hakoreshejwe imbaraga nyinshi ngo akarere ka Gasabo karangwemo umutekano ari nayo mpamvu hashyizweho umurongo wa telephone utishyurwa ariwo 1520 ku muntu wese ugize ikibazo cy’umutekano muri aka karere. VIA:RNP
Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/10/2016
  • Hashize 8 years