Uko Ingengabihe y’imikino ya Champiyona y’Ubwongereza 2017-2018 ihagaze, amwe mu makipe yatunguwe

  • admin
  • 14/06/2017
  • Hashize 7 years

Bwa mbere mu mateka ikipe ya Brighton and Hove Albion ikina muri premier league izakira Pep Guardiola na Manchester City ye, kuri Amex Stadium ku mukino ufungura irushanwa rikunzwe kwisi mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Uko imikino izakinwa muri Championa y’ubwongereza (English Premier League), ingengabihe yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu taliki 13 kamena aho ku mukino ufungura champiyona ikipe y’abanyamugi cg Manchester city kuri taliki 12 kanama izajya gusura ikipe nshya ivuye mu cyiciro cya kabiri ibarizwa mu majyepfo y’ubwongereza (Brighton). iyi kipe kandi igeze bwa mbere mu cyiciro cyambere kuva yabaho cyo kimwe na yigenzi yayo Huddersfield izajya kwa Crystal Palace ndetse hakiyongeraho n’iyazamutse ari iyambere mu cyiciro cya kabiri Newcastle United igarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’amezi 12, izakira mu rugo ikipe ya Tottenham.

Imikino iteganyijwe mu cyumweru cya mbere kuri 12-13 kanama

Arsenal v Leicester City( Emirates Stadium)

Brighton v Manchester City (Amex Stadium)

Chelsea v Burnley (Stamford Bridge)

Crystal Palace v Huddersfield Town (Selhurst Park)

Everton v Stoke City ( Goodison Park)

Manchester United v West Ham United (Old Trafford)

Newcastle United v Tottenham Hotspur (St James’ Park)

Southampton v Swansea City (St Mary’s Stadium)

Watford v Liverpool (Vicarage Road)

West Bromwich Albion v AFC Bournemouth (The Hawthorns)

Ikindi wamenya nuko ikipe ya Tottenham Hotspur umukino wayo ukurikira izakinira kuri stade yayo nshya ( Wembley) isanzwe ikinirwaho imikino itanduka y’iburayi,bityo ikaba yareguriwe iyi kipe ari nabwo izakira Chelsea .

Bikaba biteganyijwe ko Champiyona izarangira kuri taliki 13 gicurasi 2018 ibi kandi bikaba bisobanuye ko ari nabwo imikino y’igikombe cy’isi izaba yegereje. agashya kitezwe nuko hagati ya taliki ya 23 ukuboza 2017 na taliki ya 1 mutarama 2018 hazakinwamo imikino ine(4).




Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.rw

  • admin
  • 14/06/2017
  • Hashize 7 years