Uko byari byifashe mu Isubukurwa r y’urubanza abahoze ari abanyamakuru ba Radio izuba baregamo ADECCO
- 17/10/2015
- Hashize 9 years
Urubanza rw’abahoze ari Abanyamakuru ba Radio IZUBA baregamo association ADECCO, rwasubukuwe kuwa gatanu Tariki 16 Ukwakira 2015 ni nyuma y’igihe kirekire uru rubanza rugenda rusubikwa kumpamvu zitandukanye,nk’uko byagaragajwe n’ababuranyi ko batagiye bishimira iri subikwa ry’urubanza.
Ubushinjacyaha:Photo by Bagabo John
Urubanza rw’abari Abanyamakuru ba 5 ba Radio Izuba ikorera mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, baburanamo n’uwari umukoresha wabo ADECCO Radio Izuba, ku ruhande rwa Radio Izuba bunganirwaga na M.Emmanueli Nsanganiyehe, naho kuruhande rw’abahoze ari Abanyamakuru bari bahagara na M. Alexis Ndayisabye, Bitewe n’uko bururubanza rwari rwa ra rangiye kuburanishwa mugihe rwa gombaga gusomwa kwitariki ya 12 Ukwakira 2014. Mbere ho y’iminsi 3 y’isomwa ry’urubanza, umucamanza yikuye murubanza avugako ya shingiye kungingo y’ijana100 ni ya 99 Y’igitabo cyamategeko murwanda, mugihe atigize asobanura murukiko icyo izongingozombi yashingiyeho yikura murubanza zishatse kuvuga muburyo burambuye, aha ninaho M, Alexis Ndayisabye w’unganira abarabakozi ba Radio IZUBA aheraho avugako atizeye ubwisanzure bwinteko nshya, cyaneko inteko yambere yaruvuyemo mugihe yarimaze kurupfundikira.
Bamwe mu bari Abanyamakuru ba Radio izuba:Photo by Bagabo John/Muhabura.rw
Aha abari Abakozi ba Radio Izuba barega umukoresha wabo ADECCO Radio Izuba kuba yarabirukanye hadakurikijwe amategeko agenga abakozi dore ko n’uwaruhagarariye ADECCO ariwe Munyandinda Emmanuel wabirukanye atabyemerewe kubera ko ubusanze uyu Emmanuel ubusanzwe ari umujyanama wa minisitiri w’intebe bityo akaba atabyemererwa n’itegeko,ururubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu mpera z’ukwezi ku Ukwakira 2015. Ubu uru rubanza rukaba rufitwe mu biganza n’umucamanza witwa Madam, Mukamuhire Pascasie.
Murabo banyamakuru basezerewe uko ari ba 5 harimo Marithe Mwiseneza, Madam Kayitesi Emilliene, Kamanzi Jean Paul, Madam Mukaneza Peragie na Uwimana Lozethe. Biteganijwe ko imyanzuro y’uru rubanza izasomwa tariki ya 13 Ugushyingo 2015.
Yanditswe na Bagabo John/Muhabura.rw