Uganda:Urukiko rwategetse ko Stella Nyanzi ahabwa miliyoni 50 z’indishyi y’akababaro

  • admin
  • 18/12/2019
  • Hashize 4 years

Urukiko rukuru rwa Uganda rwategetse ko umwarimu muri Kaminuza Stella Nyanzi ahabwa indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 50 z’amashilingi ya Uganda bitewe no kwangirwa gusohoka mu gihugu.

Kuwa Mbere tariki 17 Ukuboza 2019 nibwo urukiko rukuru rwa Kampala rwategetse ko Nyanzi ahabwa iyo ndishyi kubera ko yabujijwe uburenganzira bwo gukorera ingendo hanze y’igihugu nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda cyahagaritse urugendo rwa Nyanzi tariki 9 Werurwe 2017 aho yari agiye mu nama yahuzaga abarimu bigisha muri za kaminuza yabereye mu mujyi wa Amsterdam mu Buholande.

Icyo gihe yahise avuga ko uburenganzira bwe bwabangamiwe ndetse ko yatakaje amafaranga menshi agura visa n’itike y’indege ariko bikarangira abujijwe kugenda.

Asoma urwo rubanza, umucamanza Henrietta Wolayo yavuze ko leta yirengagije ingingo ya 24 y’itegeko nshinga ry’icyo gihugu.

Nyanzi azwi cyane ku byo akunze kwandika ku rubuga rwa Facebook birwanya ubutegetsi bwe Perezida Museveni, ku buryo bimwe usanga birimo amagambo akomeye yo gusebanya.

Uyu mugore muri Uganda afatwa nk’umuntu wigometse ku butegetsi bw’iki gihugu yakatiwe igifungo cy’amezi 18 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/12/2019
  • Hashize 4 years