Uganda:Umusekirike yarashe isasu mu kanwa k’umukiriya wari waje guhahira mu iduka acungira umutekano aramwica

  • admin
  • 09/07/2019
  • Hashize 5 years

Umusekirite witwa Moses Angoria yishe umugabo witwa Anold Ainebyona Mugisha amurashe isasu ryo mu kanwa ubwo yari aje guhahira ku iduka uwo musekirite yarindaga riherereye Namugongo mu karere ka Wakiso mu gihugu cya Uganda.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ahagana saa 10:30 aho uyu murinzi asanzwe ari uwo muri kompanyi y’uburinzi ya Saracen akaba yakoraga akazi k’uburinzi ku iduka ricuruza ibiribwa aho yarasiye umwe mu bakiriya bari baje kugura ibintu muri iryo duka.

Iyi nkuru ivuga ko uwo nyakwigendera yari yazananye n’abandi bagenzi be babiri baje kugura ibintu muri iryo duka ariko we agasigara mu modoka ubwo bagenzi be bari binjiye mu iduka bagiye kugura ibintu.

Nyuma baje kugaruka bamusanga yicaye mu modoka abategereje,ubwo bagize ngo batse imodoka bagende mu gusubiza inyuma imodoka ngo babashe kuyivana muri parikingi,ngo baje gukoza ipine y’imodoka ku musekirite wari uhagaze hafi yayo atangira ku batuka.

Ubwo bakomeje guterana amagambo ku mpande zombi mu gihe nyakwigendera yari asohoye umutwe mu modoka ari guterana amagambo n’uwo musekirite,yagiye yegura imbunda aho yari iri ahita amurasa isasu ryo mu kanwa.

Akimara kumurasa abo bari kumwe bahise bamujyana by’igitaraganya ku bitaro byigenga bya Ntinda ari naho yaje kwitabira Imana.

Uyu musekirite nawe ntibyamworoheye kuko abantu bari baraho bahise bamwigabiza nawe baramukubita karahava nk’uko umuvugizi wa polisi muri Kampala yakomeje abivuga.

Yagize ati”Twafashe iyo mbunda yamwicishije ndetse dukiza n’uwo wakoze icyaha abamukubitaga.Ubu yahise ajyanwa ku bitaro bya Mulogo kugira ngo avurwe ibyo bikomere yatewe n’inkoni”.

Gusa polisi ivuga ko itari kubona amashusho yafashwe na kamera z’aho ibyo byabereye ngo bibe byayifasha mu iperereza iri gukora.

Uyu nyakwigendera yari asanzwe afite akabari kitwa Kololo-Based Hikory ndetse na Resitora.

Abasekirite bica abantu mu bice bitandukanye bimaze kuba indwara

Ibi by’uko abasekirite bica abantu byafashe indi ntera mu mujyi wa Kampala mu mezi ashize aho polisi imaze kubarura abasekirite batanu bamaze kwica abasivili cyangwa bagenzi babo abandi bakabakomeretsa.

Muri Mutarama uyu mwaka umusekirite wo kunyubako z’ahitwa Nalubwama ku muhanda witiriwe Ben Kiwanuka muri Kampala,yarashe urufaya rw’amasasu ku baturage,yica umugore wari kuri moto anakomeretsa umunyeshuri wo muri kaminuza.

Vuba aha kandi polisi yafashe abasekirite babiri bacyekwaho kwica abantu babiri,ahantu hatandukanye.Umwe yiciwe mu mujyi wa Kyengera mu karere ka Wakiso undi yicirwa muri Mbuya mu gace ka Nakawa mu mujyi wa Kampala.

Undi musekirite witwa Isaac Okwir yatawe muri yombi acyekwaho kwica uwitwa Abubakar Kinene w’imyaka 56 utuye mu mujyi Kyengera.Hari kandi umusekirite witwa Ronald Lubangakene nawe wishe Dr Catherine Agaba ubwo yamujugunyaga mu kinogo cy’amazi ahitwa Muyenga mu mujyi wa Kampala.

Nyakwigendera Anold Ainebyona Mugisha

JPEG - 66.5 kb
Anold Ainebyona Mugisha yarashwe isasu ryo mu kanwa ahita yitaba Imana
JPEG - 50.5 kb
Iri niryo dukaka cyangwa supermarket nyakwindera Mugisha yiciweho

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/07/2019
  • Hashize 5 years