Uganda:Umuryango wa mukerarugendo wari washimuswe wishyuye ba rushimusi Amadorari ibihumbi 20

  • admin
  • 08/04/2019
  • Hashize 5 years

Nyuma y’uko mukerarugendo wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’uwamuyoboraga mu bukerarugendo bashimutwa n’abantu bitwaje imbunda ubwo bari bagiye gusura inyamaswa zo muri pariki muri Uganda,umuryango we byabaye ngombwa ko wishyura amadorari y’Amerika ibihumbi 20 (Miyioni 75 z’amashilingi ya Uganda) Kugira ngo babarekure.

Kimberly Endicott w’imyaka 35 y’amavuko na Jean-Paul Mirenge bari bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda ubwo bari mu modoka muri pariki y’igihugu ya Queen Elizabeth National Park, ku mugoroba wo ku itariki ya 2 y’uku kwezi kwa kane.

Icyo gihe, polisi ya Uganda yatangaje ko ababashimuse bakoresheje imwe muri telefone zigendanwa zabo mu gusaba ingurane ingana n’ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika mbere yo kubarekura.

Abategetsi ubu bavuze ko abo bombi bari bashimuswe “bameze neza kandi bacungiwe umutekano…”.

Igisirikare cya Uganda, ubuyobozi bwa pariki ndetse n’umutwe udasanzwe wa polisi urinda umutekano wa ba mukerarugendo, bivugwa ko bose barakoranye mu gushakisha no kurokora Madamu Endicott na Bwana Mirenge.

Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta ya Uganda, yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, avuga ko “barokowe n’inzego z’umutekano za Uganda muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo”, kandi bakaba ubu bari mu karere ka Kanungu mu burengerazuba bwa Uganda.

Pariki ya Queen Elizabeth National Park igera no mu gice cy’umupaka Uganda ihana na Kongo.

Byatwaye iminsi itanu n’ikiguzi kugira ngo barekurwe

Ukurekurwa k’uyu munyamerikakazi byasabye ubwumviakne hati y’abari bamushimuse ndetse n’umuryango we nk’uko umwe bashinzwe umutekano utarashatse ko amazina ye amenyekana yabitangaje.

Yagize ati“Ikiguzi cyaganiriweho mu gihe cy’iminsi itanu hagati y’abarushimusi n’umuryango wa mukerarugendo n’uwari ushinzwe kumutembereza.

Amakuru avuga ko ubwo aba bombi bashimutwaga ngo Jean Paul Mirenge Remezo we yajyanwe n’abantu bitwaje imbunda kure y’uwo munyamerikakazi hafi ya RDC muri pariki ya Queen Elizabeth.

Icyo gihe abari babatwaye basabye amadorari ibihumbi 500 000 (Miliayari 1,8 ya mashilingi ya Uganda) kugirango babarekure.

Nyuma y’aho Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pompeo yahise avuga ko Amerika itakwishyura ayo madorari kuri abo barushimusi.

Ati”Mwumve neza1mwibuke ko inyishyu iyo ariyo yose yishyuwe abaterabwoba cyangwa ibikorwa by’iterabwoba bibaha amafaranga n’ubushobozi byazatuma babasha kuzajya bafata abaturage bacu benshi“.

Yakomeje agira ati”Niyo byaba ikiguzi gito ku bantu bo muri Afurika,ibyo byatuma hicwa hakanashimutwa ibinyacumi cyagwa ibinyejana by’abantu barimo Abanyamerika ndetse n’abanyamahanga batabarika muri ako gace”.

Muri icyo gihe telefone y’uwo munyamerikakazi n’iya Mirenge zari zifunguye kuburyo zifashishwaga na barushimusi mukuvugana n’umuryango w’umunyamerikakazi ndetse na Mirenge.

Ubwo igisirikare cya Uganda cyakoresheje indege zitagira abaderevu (Drones) ndetse na Kajugujugu mu gikorwa cyo kubashakisha.

Nyuma barushimusi n’imiryango y’abashimuswe bamaze kumvikana ku ngurane,umuryango wa mukerarugendo woherereje uwari ashinzwe kumutemereza (Jean-Paul Mirenge) ibihumbi 20 (Shs 75m) by’amadorari.Ubwo nawe yahise ayaha abo babashimuse aho bari bari ku mupaka ugabanya Uganda na Congo.

Ubwo bamaze kuyabona barushimuse bahise barekura Kimberly Endicott w’imyaka 35 y’amavuko na Jean-Paul Mirenge bahita basubira muri Uganda.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’abategetsi ba kompanyi itwara ba mukerarugendo mu ngendo zabo ya Wild Frontiers Safaris, bavuga ko abo bombi barekuwe hamaze kurihwa ingurane ku bari babashimuse.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ubutumwa ku rubuga rwa Twitter avuga ko yishimiye kurokorwa kw’abo bombi.

Yagize ati “Nshimishijwe no gutangaza ko mukerarugendo w’Umunyamerikakazi ndetse n’uyobora ba mukerarugendo bari bashimutiwe muri Uganda barekuwe”

Yongeyeho ati “Imana ibahe umugisha n’imiryango yabo!”

Polisi yatangaje ko nyuma yuko abo bombi bari bamaze gushimutwa, itsinda ry’abagabo bane bitwaje imbunda bari babashimuse “batunze imbunda ba mukerarugendo, bashikuzamo babiri muri abo bane, mbere yuko baburirwa irengero bari kumwe na bo”.

Ba mukerarugendo babiri bandi – amakuru avuga ko ari umugabo n’umugore bageze mu zabukuru – bo barokowe nyuma gato yo gushimutwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/04/2019
  • Hashize 5 years