Uganda:Umunyarwanda yaburiwe irengero nyuma yo gukurwa mu modoka ya Trinity n’inzego z’umutekano

  • admin
  • 03/08/2018
  • Hashize 6 years

Umunyarwanda utuye mu gihugu cya Uganda witwa Phillip Rwakibibi kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Nyakanga,nimugoroba yafashwe n’abantu bitwaje intwaro bavuga ko ari abashinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda.Kuri ubu ntabwo umuryango we uramenya aho uyu mugabo aherereye.Uyu mugabo usanzwe akora muri sosiyete itwara abantu ya Trinity Uganda.

Umutangabuhamya yavuze ko mu gihe yari agiye gufatwa n’abo bagabo bitwaje intwaro ngo yagerageje kwihagararaho.

Yagize ati“Byaduteye ubwoba igihe twabonaga abagabo basimbuka bava mu modoka yabo yo mu bwoko bwa Rav 4 bahita babwira Phillip ngo sigaho”.

Akomeza agira ati” Abagabo bavuze ko ari abashinzwe umutekano,banakuramo pisitori bahita bazitunga kuri Phillip nawe ahita amanika amaboko,ako kanya bahita bamwinjiza mu modoka yabo baramujyana”.

ChimpReports ducyesha iyi nkuru yavuze ko Jeanette umugore wa Rwakibibi yemeje aya makuru avuga ko umugabo we yajyanywe n’abashinzwe umutekano nyuma y’uko amusize ku bitaro aho yari yamuherekeje ngo ajye ku byara impanga.

Ati”Yitabye telefone y’umukiriya basanzwe batwara,ansinga ku bitaro bya Kobwe aho yari yamperekeje ngiye kubyara impanga.”

Yongera ati”Nyuma y’aho nabwiwe ko abagabo bashinzwe umutekano bamujyanye.Sinzi ubu aho ndi kuko ndumva nahungabanye”.

Jeannette yavuze kandi ko yazengungurutse ahantu hose mu mujyi acyeka ko umugabo we yaba yarajyanywe ari biba iby’ubusa araheba.Ibi byo kubura umugabo yabigejeje kuri sitasiyo ya polisi ya Old Kampala ngo bamufashe bakore iperereza abone aho uwe yaburiye.

Jeanette yavuze kandi ko yashakaniye na Rwakibibi mu Rwanda ndetse ko babyaranye abana babiri.

Rwakibibi ni umunyarwanda ufite inkomoko muri RD Congo,akora muri Trinity mu muhanda uva Kampala ugera Goma muri RDC.

Gusa umugore we yabwiye urubuga rushinzwe iperereza ko umugabo we atigeze akorera ingabo z’Urwanda.

Yagize ati “Yari umukozi udahoraho kandi ntanaho yigeze ahurira n’ibijyanye n’igisirikare cyangwa ngo ajye muby’umutekano”.

Umuvugizi w’ingabo muri Uganda Richard Karemire we yavuze ko ntacyo azi ku byo bamubajije byerekeranye n’ibura rya Rwakibibi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/08/2018
  • Hashize 6 years