Uganda:Umuminisitiri yarusimbutse umwe mu bari bagiye kumwivuga ahasiga ubuzima

  • admin
  • 25/03/2019
  • Hashize 5 years

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’itumanaho n’ikoranabuhanga muri Uganda, Ida Nantaba,yarokotse urupfu ubwo abicanyi bamukurikiranaga bari kuri moto bagerageza kumwica Imana igakinga akaboko.Umwe mu bari bagiye ku mwivugana yahasize ubuzima

Ibi ngo byabaye mu masaha ya saa 14:40, kuri iki Cyumweru, itariki 24 Werurwe, hafi ya Naggalama ubwo minisitiri Nantaba yavaga Kayunga yerekeza I Kampala.

Amakuru aravuga ko minisitiri Nantaba yariye urwara polisi nyuma yo kubona hari abantu bakomeje kumugendaho bari kuri moto, igipolisi nacyo gihita gikaza umutekano kuri uyu muhanda yanyuragamo.

Icyo gihe imodoka ya minisitiri ngo ntabwo yarashweho nk’uko byari byabanje gutangazwa, ahubwo yitabaje igipolisi nyuma yo kudashira amakenga abantu bari bakomeje kumukurikirana.

Ababonye uko byagenze babwiye Softpower ko abakekwa ahubwo barashe ku modoka ya polisi yari yatangiye kubagendaho, bituma abapolisi nabo basubiza amasasu birwanaho.

Bamaze kubona ko abapolisi babavumbuye, abicanyi ngo bahise biruka basubira inyuma bituma bakurikiranwa bagera aho barasa kuri polisi nayo irarasa umwe muri bo ahasiga ubuzima.Ubwo undi wari usigaye ngo yataye moto akizwa n’amaguru aracika.

Fred Enanga,Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, yabwiye Chimpreports ko abo bantu bashakaga kwivugana minisitiri nantaba bari bamukurikiranye ibirometero bisaga 40 kuva ku Kiraro cya Sezibwa kugeza mu gasantere k’ubucuruzi ka Nagalama.

Bikavugwa ko aba ahagana saa tanu z’amanywa bari babanje gutambuka ku modoka y’akazi ya nantaba mbere yo gukata bagasubira inyuma.

Minisitiri yaje gukomeza urugendo agera ku gasoko kari ku muhanda nyuma y’ikiraro cya Sezibwa, maze umwe mu bashakaga kumugirira nabi yegera aho minisitiri yari arimo kugura imbuto asa nk’umuntu uri kuyoboza abaza inzira igera ku gasantere k’ubucuruzi ka Kabimbiri.

Ngo imyitwarire y’uyu yasaga nk’ikemangwa yatumye ushinzwe umutekano wa nantaba amusaba gusubira mu modoka bahita bava aho mbere yo kongera kubona moto ikomeje kubakurikirana.

Ibikorwa byo kwica abayobozi muri Uganda biramenyerewe kuko kugeza ubu hari benshi bamaze kwicirwa ku mihanda barashwe n’abantu bari kuri za moto.

Urugero ni nk’uwari umuvugizi w’igipolisi, Andrew kaweesi. Maj. Mohammed Kiggundu, Muhammad Kirumira, Umushinjacyaha Joan Kagezi n’abandi batandukanye bapfa muri ubu buryo.

Uyu ni mwe mu bari bagiye ku mwivugana yahasize ubuzima
Nyuma y’uko umwe yari amze kwicwa,undi yataye moto akizwa n’amaguru
Ibi ni ibyangombwa basanze mu myambaro ya nyakwigendera
Yanditswe na Hbarurema Djamali

  • admin
  • 25/03/2019
  • Hashize 5 years