Uganda:Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki Robert Kyagulanyi yatawe muri yombi

  • admin
  • 06/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki, Robert Kyagulanyi [Bobi Wine], yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda ari kumwe n’umunyamategeko we ndetse na bamwe mu barwanashyaka be yahurije muri ‘People Power’.

Daily Monitor yanditse kuri konti ya Twitter ahagana saa tanu n’iminota micye, kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2020, itangaza ko Bobi Wine yafungiwe kuri sitasiyo ya Police ya Kasangati ubwo yari mu nzira yerekeza ahitwa Gayaza agiye gukoresha inama ye ya mbere n’abarwanashyaka be.

Stephen umunyamakuru w’iki kinyamakuru uri mu gace ka Kasangati mu Ntara ya Wakiso aho Bobi Wine yafatiwe yavuze ko Polisi ya Uganda yagose aka gace kandi ko yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’amasasu mu gutatanya abarwanashyaka b’uyu muhanzi.

Televiziyo ya NTV Uganda yasohoye amashusho agaragaza Umuyobozi w’Umujyi wa Kasangati, Tony Kiyimba atabwa muri yombi na Police ya Uganda ubwo yari abajije impamvu Bobi Wine atawe muri yombi afatiwe mu nzira ajya gukoresha inama n’abarwanashyaka be.

Bobi wine wabaye umunyapolitike, ni umwe mu bantu bari ku isonga mu banenga bikomeye Perezida Yoweri Museveni watangiye urugendo rwo kwiyibutsa aho yanyuze afata igihugu.

Indirimbo za Bobi Wine zivuga ku bijyanye n’imibereho zatumye akundwa cyane n’urubyiruko. Mu bihe bitandukanye yagiye atabwa muri yombi agashinjwa ubugambanyi n’abandi banyapolitiki batandukanye.




Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 06/01/2020
  • Hashize 4 years