Uganda:Umugore wa DPC Kirumira yatunze urutoki Leta kuba yihishe inyuma y’urupfu rw’umugabo we

  • admin
  • 09/09/2018
  • Hashize 6 years

Umuryango wa Nyakwigendera DPC Muhammad Kirumira wasabye Leta ya Uganda ko yashyira ingufu mu kurinda abaturage bayo bakomeje gupfa umusubirizo.Umugore wa DPC Kirumira ariwe Mariam Kirumira yavuze ko Leta ikwiye gufata ingamba zifatika zo kurinda umutekano w’abaturage bigaragara ko utarinzwe.

Mariam aganira n’itangazamakuru ku bitaro bya Mulago aho umurambo w’umugabo we wari wajyanywe mu buruhukiro bwa byo nyuma yo kuvanwa mu bitaro Rubaga, yavuze ko yamenyeye iby’urupfu rw’umugabo we kuri terefone.

Ati”Narindi mu rugo saa mbiri za nimugoroba(8:00),ubwo nagiye kumva numva telephone imenyesha ko yarashwe”.

Gusa ibi byaje bisobanura ibyavugwaga by’uko uyu mugore yarasanwe n’umugabo we ariko siko byari bimeze kuko yarashwe ari kumwe n’undi mugore witwa Resty Nalinya hafi y’urugo rwe ruri Bulenga mu karere ka Wakiso.

Mariam wari umaze amezi macye yibarutse igihe umugabo we yari akurikiranyweho na polisi imyitwarire mibi,yavuze ko Leta yagombaga kwirinda uru rupfu.

Mariam yagize ati“Ibi biri kuba byose Leta irabizi;Leta niyo iri inyuma y’ibi biri kuba kandi binatangira niyo yabitangije.Igomba no gusha uburyo ibi byarangira.Twashyizweho igitutu ariko ntaburyo twari dufite bwo kwirinda ubwacu.Leta igomba gutekereza uko yaturinda.”

Yongeraho ati “Uyu munsi batwaye umugabo wanjye,ejo baztwara undi muntu.Ariko iyo tubajije uko abantu bacu bicwa nta gisubizo duhabwa.”

Umubyeyi wa Kirumira, Abubakar Kawooya yatangarije itangazamakuru ko nyakwigendera asezerwaho bwanyuma uyu munsi ndetse anavuga ko biteganijwe ko ari bushyingurwe uyu munsi mu gace ka Mpambiro, I Mawokota saa Munani.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/09/2018
  • Hashize 6 years