Uganda:Umudepite wigeze kwihagarika imbere ya Minisiteri y’Imari yarashwe arapfa

  • admin
  • 09/06/2018
  • Hashize 6 years

Umudepite wigeze gukora igikorwa kigayitse akanyara imbere ya Minisiteri y’imari muri Uganda witwa Ibrahim Abiriga, yishwe arasiwe hafi y’urugo rwe i Matugga mu Karere ka Wakiso ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2018.Uyu mudepipe akaba ahagarariye Umujyi wa Arua.

Abiriga wigeze gukurikiranwaho imyitwarire idahwitse yo kwihagarika imbere ya Minisiteri y’Imari umwaka ushize kuri tariki 25 Nzeri 2017, yarashwe n’abantu babiri bitwaje intwaro ubwo yari mu modoka ye n’umurinzi we.

Umuvugizi wa Polisi, Emilian Kayima, yemereye Daily Monitor ko Abiriga yishwe ariko ntiyatangaza byinshi ku rupfu rwe.

Yavuze ko abagenzacyaha batangiye iperereza kuri uru rupfu.

Abatangabuhamya bavuga ko yarashwe ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba n’abantu bari kuri moto.

Abiriga ni umwe mu badepite batavuze rumwe ku kuvugurura itegeko Nshinga ku ngingo yakuyeho imyaka ntarengwa ku kwiyamamariza kuba Perezida muri Uganda.

Gusa umusanzu we mu kurwanya iri vugururwa wakomwe mu nkokora n’urukiko ubwo rwamukurikiranagaho kwihagarika mu marembo ya Minisiteri y’Imari, akaza no gucibwa amande y’amadolari 11.

Perezida Kaguta Museveni yasabye inzego z’umutekano gukora ibishoboka byose hagatahurwa abishe Abiriga.

Muri Nzeri umwaka ushize, Depite Abiriga yemeye ko yihagaritse ku muhanda hafi y’umuryango wa Minisiteri y’Imari. Mu kiganiro yatanze ahagaze imbere y’Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko yari amerewe nabi atari bubyihanganire afunga inkari.Nibwo yahise ababaza icyo bibatwaye kuba yari hagaritse aho.

Chief Editor

  • admin
  • 09/06/2018
  • Hashize 6 years