Uganda:Rebecca Kadaga yasabye abadepite kwirinda kurya bacuranwa ubwo bazaba Bari mu mama ya Commonwealth

  • admin
  • 15/09/2019
  • Hashize 5 years

Perezida w’inteko ishingamategeko ya Uganda yahaye abadepite amabwiriza akaze arimo iryo kwitwara neza bishoboka byose mu nama iteganyijwe mu mpera y’uku kwezi y’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza izaba irimo abashyitsi baturutse mu bice bitandukanye by’isi.

Ibi yabitangarije mu nama yabaye ku wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2019 mu gihe Uganda yitegura kwakira inama y’abadepite bo mu muryango wa Commonwealth.

Daily Monitor ducyesha iyi nkuru yatangaje ko Perezida w’inteko ishingamategeko,Rebecca Kadaga, yasabye abadepite kuzitwara nk’abantu barezwe neza, kubahiriza imyambarire yateganyijwe ndetse no kutamenyera cyane abashyitsi.

Kadaga yanatanze amabwiriza yuko bagomba kwitwara mu nzu yo kuriramo (’cantine’) y’inteko.

Ati: “Mu gihe mupakira amasahani yanyu…ntimukarenze urugero. Ntimukavange ibyo kwikuza [dessert] n’inyama [cyangwa] matooke [ibitoki bitogosheje] n’isupu”.

Yongeyeho ati: “Mu gihe muri kurya, niyo mwaba mushonje cyane, mwicuranwa”.

Kadaga yaninginze abadepite n’abakozi bo mu nteko kutazanywa ngo barenze urugero.

Ati: “Kunywa mukwiye kubikorera mu ngo zanyu kandi mukirinda kugira umwuka w’inzoga mu gitondo”.

Ibihugu bigize Commonwealth byinshi muri byo byahoze bikolonizwa n’Ubwongereza.

Iyi nama izabera mu murwa mukuru Kampala guhera ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa Nzeri kugera ku tariki ya 29 uyu mwaka ikazitabirwa n’abantu barenga 1,000 baturutse imihanda yose.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/09/2019
  • Hashize 5 years