Uganda:Nyuma y’umukwabu wakozwe mu rugo rw’umupfumu havumbuwe imirambo itanu

  • admin
  • 13/08/2018
  • Hashize 6 years

Mu cyaro cya Kisoga, mu karere ka Kayunga mu gihugu cya Uganda, polisi yafatanye umuvuzi gakondo imirambo itanu yari ihishe mu nzu akoreramo ubuvuzi bwe.Umuyobozi wa Polisi ya Naggalama yavuze ko kuri uyu wa gatandatu bafashe Owen Ssebuyungo w’imyaka 27 na bagenzi be batatu bose bahuriye ku gikorwa cy’ubutekamutwe ngo bavura gakondo.

Daily Monitor ducyesha iyi nkuru yatangaje ko abafashwe aribo Juniro Kibuuka, Fred Kiiza Semanda na Muhammed Wamala bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Naggalama ngo babazwe.

Aba bavuzi ba gakondo ngo bari baracukuye mu rugo rwa Ssebuyungo bashyiramo umurambo umwe w’umugore n’indi y’abagabo bakuze.

Polisi ivuga ko igiye gukurikirana aba bavuzi ikabaryoza icyaha bakoze cy’ubwicanyi ndetse bagasobanura uko iyi mirambo yageze muri iyi nzu.

Umuyobozi wa polisi yavuze ko ibyo aba bakoze ari agashinyaguro, kuko ngo nyuma y’uko babahambye bahise bafata imyenda yabo bakajya bayiyambarira nta bwoba.

Yagize ati “Imibiri ibiri y’abagabo babiri bayishyinguye mu cyobo kimwe mu gihe abandi bane bagiye babahamba buri umwe ukwe maze imyenda ya banyakwigendera bakomeza kujya bayiyambarira.”

Uyu muyobozi wa polisi yakomeje avuga ko iyi mirambo yari yashyinguwe ahantu wakwita ko ari ahera uyu mupfumu yakoreraga, ahantu hari hanubakishijwe sima avuga ko byabaye ngombwa ko basenya beto kugirango bagere ku mirambo.

Ngo buri mupfu bamuhambanye amashilingi ya Uganda ibihumbi 5 , bamushyira impande imyambi n’utubindi bikekwako harimo amaraso yahise anajyanwa mu bitaro bya Mulago gupimwa DNA kuko imirambo yari yarangiritse ku buryo utamenya ba nyirayo.

Ibi by’uyu muvuzi wa gakondo Ssebuyungo byatumye abaturage bageze aho polisi yamufatiye batera hejuru cyane basaba ko babarekera uyu wigize umuvuzi bakamwuryoza ayo mahano yakoze yo gushinyagurira ba nyakwigendera.

Yanditswe na Habrurema Djamali

  • admin
  • 13/08/2018
  • Hashize 6 years