Uganda:Igitero cy’inkongi y’umuriro cyahitanye abanyeshuri 10 abasaga 20 barakomereka bikabije

  • admin
  • 13/11/2018
  • Hashize 5 years

Igitero cy’inkongi y’umuriro bicyekwa ko ari icyabagizi banabi kibasiye amacumbi y’abanyeshuli babahungu mu kigo cy’ishuri kiri mu majyepfo ya Uganda gihitana abanyeshuri 10 abandi basaga 20 barakomereka.

Inkuru nyinshi zivuga ko uwo muriro watangiye kare mu gitondo ejo kuwa Mbere mu macumbi araramo abanyeshuri barenga barenga 20 bo mu kigo cy’ishui ryisumbuye rya St Bernard riri i Rakai.

Abayobozi bavuze ko imiryango y’iryo cumbi yari ifunze, ituma abasaga makumyabiri batabona aho banyura ngo bahunge ibibatsi by’uwo muriro.

Umuyobozi w’iryo shuli Henry Nsubuga, avuga ko uwo muriro ari “igikorwa cy’urwango”.

Ben Nuwamanya, umuyobozi w’igipolisi muri ako karere, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abantu batatu, barimo umuzamu, bahagaritswe ku mpamvu z’iperereza.

Yanemeje ko abandi banyeshuri 20 bari mu bitaro bakaba barembye cyane, mu gihe abayobozi bateganya ko imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera isaha ku isaha.

Gusa umuvugizi w’igipolisi Patrick Onyango yabwiye Reuters ko abayobozi barimo gukora iperereza kugira ngo barebe ko abanyeshuri bahoze bahiga bakaza kwirukanwa ko ntaho bahuriye n’icyo gitero cy’inkongi.

Umuyobozi wo muri ako gace, Gerard Karasira, yavuze ko abaturage bahegereye bagerageje kuzimya uwo muriro bakoresheje umusenyi, amazi hamwe n’amatafari, ariko ugutabara kwahuye n’ikibazo cy’uko inzugi zugaye ndetse n’umwotsi mwinshi mu byumba.

Yabwiye ikinyamakuru New Vision ducyesha iyi nkuru ko imbogamizi bagize ari uko nta modoka yo kuzimya inkongi yari hafi aho.

Ati”Iyo imodoka izimya inkongi iba yari hafi muri aka karere, nkeka twari kurokora ubuzima bw’abantu n’ibintu”.

Akarere ka Raka aho iryo shuli riherereye, kari ku birometero 280 mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Uganda, Kampala, hafi y’umupaka waUganda na Tanzania.

Nyuma y’ibyo byabaye abayobozi batari bacye muri Leta, harimo abaminisitiri b’uburezi n’umutekano bagiye kuri iryo shuli.

Ifoto y’ibitanda abanyeshuri bararagaho byangiritse
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/11/2018
  • Hashize 5 years