Uganda:Igisirikare kemeye ko abantu 40 bafashwe ari Abanyarwanda kandi ko bafungiye muri gereza zacyo

  • admin
  • 25/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyatangaje ko bamwe mu banyarwanda cyataye muri yombi kuri uyu wa Gatatu, bari muri kasho zacyo. Ni nyuma yuko abagera kuri 40 bafatiwe mu rusengero mu gace ka Kibuye gaherereye mu murwa mukuru Kampala.

Umuvugizi wungirije w’ingabo za Uganda, Lt. Col. Deo Akiiki, kuri uyu wa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa (Xinhua) kuri telefoni ko bamwe mu banyarwanda bari muri kasho zayo nyuma yo gufatirwa mu rusengero.

Lt. Col. Akiiki yemeye koko ko abo bantu bafashwe ariko yirinda kugira byinshi atangaza.

Ati “Ni ukuri twakoze umukwabu uyu munsi ariko kubera ubukana bw’ikibazo, nta bindi byinshi twatangaza”.

Bamubajije umubare nyakuri w’abanyarwanda bari muri kasho zabo, yakomeje agira ati “Icyo wamenya ni uko hari abanyarwanda twataye muri yombi”.

The Monitor yatangaje ko abanyarwanda barenga 40 batawe muri yombi, bakaba barasanganywe indangamuntu z’impimbano.

Umwe mu bayobozi muri Uganda yagize ati “Abenshi muri aba batawe muri yombi ni abanyarwanda ariko bari bafite indangamuntu za Uganda, zakozwe mu buryo butemewe n’amategeko.”

Iki kinyamakuru cyatangaje ko igisirikare cya Uganda cyabanje kugota aha hantu mbere yo gutegeka abari mu rusengero bose gusohokamo. Abari muri uru rusengero ngo bari Abanyarwanda gusa, bategetswe kujya mu modoka yari ibategereje.

Muri Mata abandi banyarwanda barenga 40 batawe muri yombi mu karere ka Kasese. Nubwo bari bafite indangamuntu z’u Rwanda, ntibari bafite impushya zo kwinjira muri Uganda. Iri tsinda nyuma ryararekuwe ryoherezwa mu Rwanda.

Imyaka ibiri irashize inzego z’umutekano za Uganda zikajije umurego mu guta muri yombi Abanyarwanda bakorerayo ingendo, abahatuye n’abashakiragayo ubuzima.

Abatabwa muri yombi bafungirwa muri kasho zitandukanye aho bakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga, imirimo ivunanye nko guhinga, kubumba amatafari n’ibindi. Abafatwa bashinjwa kuba ‘intasi’ z’u Rwanda.

Muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/07/2019
  • Hashize 5 years