Uganda:Icyatunguye Bobi Wine mu matora ndetse n’icyo yatangaje amaze gutora
Amaze gutora, umukandida w’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yavuze ko ari “ikintu gikomeye” kwibona ku rupapuro rw’itora.
Yari aherekejwe n’umugore we Barbie Kyagulanyi ku biro by’itora, biri hanze gato y’umujyi wa Kampala aho batoreye, hari imbaga y’abantu bamutegereje.
Perezida Museveni yatoreye mu burengerazuba mu gace k’icyaro aho akomoka anafite urugo.
Mu gihugu internet n’imbuga nkoranyambaga byarafunzwe mbere y’amatora, amakuru y’uko ari kugenda ntagera hose.
Bobi Wine yavuze ko kwibona ku rupapuro rw’itora byasubije ibitekerezo bye mu nzu bita ‘ghettos’ yakuriyemo, mu cyaro, no ku nshuti ze.
Ati: “…kuri twebwe abo bose batigeze babona ko dushobora kugira icyo tumaze.
“Byanteye ishema no kwicisha bugufi, numvise kandi ari inshingano ikomeye kuri njye ariko nanone ari ikintu gikomeye ngezeho.”Amaze gutora, umukandida w’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yavuze ko ari “ikintu gikomeye” kwibona ku rupapuro rw’itora.
Aya matora yatangiye kuva saa moya ku isaha yaho, imirongo miremire y’abatora yabonetse mu bice bitandukanye by’igihugu, barahitamo umukandida umwe mu 10 bahatanira uwo mwanya.
Gusa hamwe na hamwe havuzwe gukerererwa kw’ibikoresho by’amatora biba ngombwa ko abatora bategereza.