Uganda:Ibitangazamakuru 13 birimo na NTV byategetswe guhagarika bamwe mu banyamakuru babyo

  • admin
  • 02/05/2019
  • Hashize 5 years

Ikigo kigenzura ibitangazamakuru mu gihugu cya Uganda(UCC) cyategetse amaradio n’amateleviziyo 13 guhagarika bamwe mu banyamakuru bayo aho bashinjwa gutanga amakuru y’ibinyoma ariko bamwe mu bayobozi babyo bavuga ko bitewe n’uko Leta ya Uganda itishimiye inkuru bahitishije za Bobi Wine.

Iki kigo kandi gishinja aba banyamakuru gutuma abaturage bigaragambya aho batangaza inkuru zibiba urwango cyangwa zishishikariza abaturage kwigira intakoreka.

Iki kigo kizwi nka Uganda Communications Commission (UCC),mu rwandiko yandikiye ibi bitangazamakuru uko ari 13 birimo na televiziyo NBS, Budedde TV, NTV, CBS FM ndetse na Capital FM,nticyagaragaje bya nyabyo amakosa yakozwe n’aba banyamakuru.

Cyategetse guhagarika mu mu minsi itatu abanyamakuru 39 barimo abakora ibiganiro, abayozi mu mashami yo gutara inkuru ndetse n’abayobozi b’amashami yo gutegura ibiganiro.

UCC yagize iti “Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’amakenga ku nkuru zaciye kuri ibi bitangazamakuru, cyane cyane mu biganiro by’imbona nkubone, mu makuru y’ako kanya, ndetse no mu makuru arambuye, bitakurikije amategeko agenga umwuga wo gutangaza amakuru”.

Nk’uko The Observer ducyesha iyi nkuru isubiramo ibyavuzwe na bamwe mu bakora muri ibyo bitangazamakuru,bavuga ko impamvu UCC yafashe uwo mwanzuro ari uko itashimishijwe n’uko ibyo bitangazamakuru byatangaje amakuru ku ihagarikwa rya Bobi Wine.

Mu kwezi gushize kwa Mata uyu mwaka, uyu muhanzi akaba n’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi uri mu nteko ishingamategeko,yahagaritswe n’igipolisi cya Uganda bitewe n’igitaramo yari yateguye kuri pasika,nyuma aza kurekurwa.

Biravugwa kandi ko UCC itashimishijwe n’amakuru yatangajwe n’ibyo bitangazamakuru arimo ay’imyigaragambyo y’abashyigikiye Bobi Wine yakozwe kuwa Mbere tariki 24 nyuma ya Pasika.

  • admin
  • 02/05/2019
  • Hashize 5 years