Uganda:Habonetse umwana ufite ibimenyetso bya Ebola

  • admin
  • 30/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu karere ka Kasese muri Uganda habonetse umwana w’umukobwa w’imyaka 9 y’amavuko ufite indwara ya Ebola aho bivugwa ko yakomotse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko Minisiteri y’umuzima muri Uganda yabitangaje.

Mu itangazo iyi Minisiteri Yashyize ahagaragara ejo kuwa Kane tariki 29 Kanama 2019 yavuze ko uyu mwana yambukanye n’umubyeyi we bavuye muri RDC kuwa Gatatu tariki 28 Kanama 2019.

Itangazo rikomeza rivuga ko uyu mubyeyi n’umwana we binjiye muri Uganda banyuze ku mupaka wa Mpondwe bagiye kwivuza ahitwa Bwera mu karere ka Kasese.Kamera zo kumupaka nizo zamutahuyeho ko bimwe mu bimenyetso bya Ebola birimo;umuriro ukabije ,gucika intege k’umubiri,kuva amaraso mu kanwa bidasobanutse bahita bamwihutana bamujyana mu bitaro bya Bwera.

Nyuma baje gufata amaraso ye bayajyana kuyakorera isuzuma mu kigo cya Uganda gishinzwe ubushakashatsi kuri virusi (UVRI),ejo kuwa Kane tariki 29 Kanama basanga yaramaze kwandura Ebola.

Bivugwa ko nta muntu yigeze akoranaho nawe kuko yatahuwe n’iamakamera ari kumipaka ashinzwe gupima abinjira n’abasohoka.

Ni akarere gaherereye mu burengerazuba bwa Uganda,kakaba gahana imbibi na Beni ndetse na Butembo muri RDC, uduce twugarijwe n’icyorezo cya Ebola.

Kasese kandi iri mu majyaruguru y’u Rwanda aho kugirango umuntu waho agere mu Rwanda byamusaba gukora urugendo rutari ruto akarenga ikiyaga cya Eduard,Pariki ya Queen Elizabeth, ishyamba rinini rya Bwimba,akarere ka Mbarara ndetse n’aka Kabale.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/08/2019
  • Hashize 5 years