Uganda:Godfrey Wamala yahamwe n’icyaha cyo kwica umuhanzi Mowzey Radio

  • admin
  • 28/10/2019
  • Hashize 4 years

Urukiko rwo mu gihugu cya Uganda rwahamije Godfrey Wamala uzwi ku izina rya Troy icyaha cyo kwica umuhanzi Moses Sekibogo wari uzwi cyane ku izina rya Mowzey Radio wahoze ari umwe mu bagize itsinda rya Goodlyfe.

Umuhanzi ,Mowzey Radio, wari icyamamare haba mu gihugu iwabo ndetse n’Afurika muri rusangeyapfuye umwaka ushize nyuma yo gukubitirwa mu kabiri mu mujyi wa Kampala.

Urupfu rwe rwababaje cyane abakunzi ba muzika ya Radio& Weasle.Wamala yashinjwaga gukubita Mowzey agamije kwica.

Umucamanza w’urukiko rukuru Jane Francis Abodo yavuze ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo kwica nyakwigendera Radio.

Mu iburanisha, Wamala yari yavuze ko yari mu kabari uyu muhanzi yakubitiwemo ariko atari mu mirwano yaganisihje ku rupfu rwa Mowzey Radio.

Mowzey Radio yapfiriye mu bitaro mu kwezi kwa Gashyantare 2018 hashize icyumweru akubitiwe mu kabiri agakomereka bikomeye mu mutwe.

Uganda itegeko rivuga ko uhamwe n’ubwicanyi ahanishwa igifungo cya burundu, nubwo itegeko hano rikinemra igihano cy’urupfu ku bwicanyi.

Biteganyijwe ko Kuwa kane tariki 31 Ukwakira 2019 nibwo Wamala ’Troy’ azakatirwa igihano.

Itsinda rya Goodlyfe ryari rigizwe na Weasel & Radio ryaramenyakanye kandi rikundwa cyane mu ndirimbo nka Amaaso, Zuena, Nakudata, Bread and Butter, Ability n’izindi.

JPEG - 66.5 kb
Godfrey Wamala uzwi nka Troy yahamijwe icuaho cyo kwica Radio

AMATORA: Muraho neza bavandi! Ni mwinjire kuri iyi Link http://dja2019.rgb.rw nimwagera aho babaza ikinyamakuru mukunda gusoma mwandike Muhabura.rw ubwo muraba mugihaye amahirwe yo kwitwara neza mu marushanwa.

Murakoze.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/10/2019
  • Hashize 4 years