Uganda:Godfrey Wamala wishe Mowzey Radio yakatiwe imyaka 14 y’igifungo

  • admin
  • 31/10/2019
  • Hashize 4 years

Godfrey Wamala [Troy] wahamijwe icyaha cyo kwica icyamamare akaba n’umuririmbyi Mowzey Radio wo mu itsinda rya Good Lyfe ryo muri Uganda yakatiwe imyaka 14 y’igifungo.

Mu rubanza rwabaye mu ntangiro z’iki Cyumweru kuwa Mbere tariki 28 Ukwakira 2019 yahamijwe icyaha cyo kwica ariko igihano cyo gufungwa burundu gikurwaho kuko byagaragaye ko yabikoze atabigambiriye none yakatiwe imyaka 14 akayimara muri Gereza.

Mu myanzuro y’urukiko yatangajwe kuri uyu wa Kane, Umucamanza Jane Abodo wo mu rukiko rukuru rwa Entebbe yavuze ko Godfrey Wamala [Troy] agomba gufungwa imyaka 13 , amezi atatu n’iminsi ine kuko yari amaze umwaka, amezi umunani n’iminsi 26 afunzwe.

Gusa, yavuze ko Wamala yemerewe kujurira mu gihe yaba atanyuzwe n’umwanzuro y’urukiko.

Ubwo Wamala yaburanaga ku wa Mbere w’iki Cyumweru yireguye avuga ko atigeze akora kuri Radio ahubwo yabonye abagabo babiri bamukubita.

Gusa mu buhamya bwatanzwe mu rukiko bwavugaga ko ku wa 22 Mutarama 2018, Wamala yagaragaye ari kumwe na Radio mu kabari uyu muhanzi yakubitiwemo mbere y’imirwano.

Radio ngo niwe wakuruye ubushyamirane ubwo yamenaga inzoga ku bantu bamwe muri ako kabari ka De Bar, mbere y’uko uwitwa Pamela Musimire n’undi muntu bivugwa ko yitwa Ategeka baje bakamujyana hanze, uyu muhanzi ngo akimara kugera hanze nibwo Wamala yamwadukiriye akamukubita.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma yo gukubita Radio, Wamala yahise aburirwa irengero kugeza ku wa 4 Gashyantare 2018 ubwo yijyanaga kuri Polisi Radio yaramaze kwitaba Imana.

Wamala w’imyaka 28, yatawe muri yombi nyuma y’igihe yihishe mu rugo rw’inshuti ye ahitwa Kyengera. Muri uru rugo ngo yagiye kuhihisha akimara gukubita Radio.

Muri Gashyantare 2018, mu bugenzacyaha ku cyicaro cya polisi ya Katwe, Wamala yemeye ko yasangiye na Mowzey Radio ku munsi wa nyuma. Yagize ati “Ku meza twari kumwe na Hassan Lukwago, George Egesa, Mowzey Radio, Washington nanjye.”

Yongeraho ati “Intonganya zatangiye ubwo Radio yasabaga ko umuntu waba azi neza ko nta mafaranga afite yo kugura inzoga byaba byiza avuye kuri ayo meza.”

Wamala yakomeje avuga ko Radio akimara gusaba abatifite ko bava kuri ayo meza, ngo yahise akora mu mufuka azamura amashilingi 100,000 ayashyira ku meza hanyuma asaba ko buri wese wiyizeye ko yazamura ayo afite.

Abari bicaranye na Mowzey Radio ntabwo babashije kwerekana ayo mafaranga maze ngo afata icupa rya Black Label ryari riteretse ku meza ararifungura amisha inzoga kuri George Egesa imidugararo itangira ubwo.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/10/2019
  • Hashize 4 years