Uganda:Bobi wine yarezwe ikirego gishya kiyongera k’ucyo yashinzwaga

  • admin
  • 06/08/2019
  • Hashize 5 years

Bobi Wine, umudepite akaba n’umunyamuziki muri Uganda, yarezwe kugambirira kubuza amahoro, guhangayikisha cyangwa gusuzuguza Perezida Yoweri Museveni.Iki kirego gishya kije kiyongera ku cyari gisanzwe cy’ubugambanyi.

Mu kivugwa ko cyabaye kigatuma aza no kugera ubwo atabwa muri yombi, Wine na bagenzi be bashinjwa gutera amabuye ku rukurikirane rw’imodoka zirimo n’iyari itwaye Perezida Museveni.

Icyo gihe hari muri ’mitingi’ yabereye mu mujyi wa Arua mu majyaruguru y’igihugu mu mwaka ushize wa 2018.

Akaramuka ahamwe n’icyaha, Wine w’imyaka 37 y’amavuko – ubundi izina rye ry’ukuri rikaba ari Robert Kyagulanyi – ashobora gufungwa igihe cy’ubuzima bwe busigaye cyose.

Wine avuga ko we na bagenzi be benshi bakorewe iyicarubozo muri gereza – ibyo abategetsi bahakana.

Asanzwe ari gukurikiranwa mu rundi rukiko ku birego byo gutegura imyigaragambyo yo kwamagana itegeko rishyiraho umusoro ku guhererekanya amafaranga kuri telefone zigendanwa ndetse n’ujyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga, hari mu mwaka wa 2018.

Uyu mudepite wahindutse ijwi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Perezida Museveni amazeho imyaka 33, aherutse gutangaza ko aziyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/08/2019
  • Hashize 5 years