Uganda:Abayobozi bakuru,Abajenerali n’abanyemari bakomeye bahawe uburinzi nk’ubwa Perezida

  • admin
  • 20/09/2018
  • Hashize 6 years

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko kuri ubu abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu ari bo bahawe inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri guverinoma, abasirikare bakuru, n’abanyemari bakomeye mu gihugu.

Ibi bije nyuma y’iyicwa rikomeje kugaragara ry’abantu bakomeye barimo Depite Ibrahim Abiriga na Muhammad Kirumira wari komanda wa polisi mu karere.

Chimpreports dukesha iyi nkuru,iravuga ko aba basirikare ari bo bari guherekeza, abaminisitiri, abadepite, abanyemari n’abajenerali mu gisirikare, mu gihe bagiye cyangwa bava ku mirimo yabo.

Ikindi kandi ku mago y’aba bayobozi bakuru muri leta no mu gisirikare harinzwe n’abapolisi kabuhariwe bashinzwe kurwanya iterabwoba.

Aba basirikare bivugwa ko bahawe ibikoresho bitandukanye, ngo bahawe amasomo arimo aya ba mudahusha, gukoresha imbunda zitandukanye, kurwanisha amaboko, n’ubuhanga mu itumanaho no kurwanya akavuyo.

Perezida Museveni aherutse kwandikira minisitiri w’imari, Matia Kasaija, amutegeka gushaka imodoka zizakoreshwa n’abashinzwe umutekano mu kurinda abantu b’ingenzi mu gihugu.

Izo modoka za pick-up ngo akaba ari zo ba mudahusha bazajya bakoresha barinze abayobozi kandi zikazaba ari imitamenwa ku masasu.

Bamwe mu bayobozi baganiriye n’iki kinyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, bavuze ko abantu bo ku rwego rwo hejuru mu gihugu bazajya baherekezwa n’abasirikare bikwije ibikoresho muri Kampala, Wakiso na Entebbe.


Umuhungu wa Perezida Museveni witwa Kainerugaba Muhoozi niwe ukuriye abashinzwe kurinda umutekano wa se

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/09/2018
  • Hashize 6 years