Uganda:Abantu babujijwe kwambara ingofero zitukura zisa n’izishyaka rya Bobi Wine

  • admin
  • 01/10/2019
  • Hashize 5 years

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko bibujijwe kwambara ingofero itukura itagira urugara (beret) imenyerewe nk’iy’abashyigikiye ishyaka ’People Power’ rya Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.

Ibi bigaragara mu itangazo UPDF yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2019 aho yavuze ko ingofero zitukura ari umwambaro wihariye w’abasirikare, bityo ko uzayambara ari umusivili azajya afungwa nta kabuza.

Nubwo bimeze bitya ariko,izi ngofero zari zisanzwe zambarwa ndetse zifatwa nk’ikirango cy’ishyaka rya Depite Robert Kyangulanyi ritwa People Power, kigaragaza ’ukurwanya’.

Mu igazeti nshya yasohotse, izi ngofero zashyizwe mu myambaro yambarwa n’abasirikare gusa bityo ko rubanda rusanzwe ruzayifatanwa rukwiye gufungwa mu gihe cy’imyaka itari munsi y’itanu.

The Daily Monitor yatangaje ko Umuvugizi wa UPDF, Brig. Richard Karemire yavuze ko iki ari icyemezo cyamaze gufatwa n’ubuyobozi bukuru kandi ko kizashyirwa mu bikorwa,

Ati “ Uko UPDF izajya yambara byamaze gutangazwa. Byamaze kwemeza n’inzego nkuru z’igisirikare ndetse komite ibishinzwe yahawe umukoro wo gusoza iki gikorwa yari yarashinzwe mu myaka yashize.”

Brig. Karemire yavuze ko iki cyemezo kigamije gukomeza kuranga igisirikare cy’umwuga ndetse no kubahiriza purotokole y’Umurayngo wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Bobi Wine mu kiganira yagiranye na AFP kuri iki cyemezo, yanenze iyi migirire avuga ko kumva UPDF yaciye izi ngofero ari ugushaka kuniga People Power, byaba ari ukwibeshya.

Ati “ Ni ugushaka kuniga icyari kibangamiye ubutegetsi bw’igitugu. People Power si iriya ngofero itukura. Turenze kiriya kimenyetso kituranga. Tuzakomeza urugamba rw’ukwishyira ukizana kw’ahazaza”.

Bobi Wine aherutse gutangaza ko azahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu 2021. Ntiyatangaje niba People Power itegenya guhindura ikirango cyangwa niba izigomeka ku cyemezo cya UPDF.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/10/2019
  • Hashize 5 years