Uganda:Abantu 80 barimo Abanyarwanda 40 batawe muri yombi

  • admin
  • 10/12/2019
  • Hashize 4 years

Abanyarwanda 40 bari mu bantu basaga kuri 80 bafatiwe mu mukwabu mu Karere ka Kisoro, gahana imbibi n’aka Burera ku ruhande rw’u Rwanda bashinjwa kwinjira muri Uganda binyuranye n’amategeko banyuze ahitwa Nyakabande.

Umukwabu wari uyobowe n’uyobora Polisi ya Uganda mu Karere ka Kisoro, Christopher Ruhunde wo kuwa 9 Ukuboza 2019, wafashe kandi Abanye-Congo 28 n’Abanya-Uganda 15.

DPC Ruhunde avuga abenshi bafatiwe mu tubari mu masaha y’akazi kandi ko nta n’ibyangombwa bibaranga bagiraga nk’uko Daily Monitor ibitangaza.

Iyi nkuru ivuga ko uyu mukwabu wakozwe nyuma y’aho abaturage ba Kisoro batatse batakambira inzego z’umutekano ko barembejwe n’ubujura, ubwambuzi n’urugomo.

Ruhunde ati ” N’ubwo abafashwe benshi ari Abanyarwanda, ibi ntaho bihuriye no kuba Uganda n’u Rwanda bibanye nabi.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo abandi Banyarwanda bari bafatiwe muri Kisoro bakekwaho kwinjira muri Uganda nta byangombwa.

Kuwa 27 Ugushyingo 2019, Polisi ya Uganda kandi yafatiye mu Karere ka Kabale Abanyaranda 32 bavugaga ko bagiye i Kampala.

Abanyarwanda bakomeje gufatirwa ku butakwa bwa Uganda mu gihe basabwe n’ubuyobozi kuba baretse kujya muri iki gihugu mu gihe umubano w’ibihugu byombi wazambye kuva mu myaka ibiri ishize utaramera neza.

Kugeza ubu DPC Ruhunde ntiyatangaje ikigiye kugurikira nyuma yo gufata aba Banyarwanda avuga ko bari ku butaka bwa Uganda binyuranyije n’amategeko.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/12/2019
  • Hashize 4 years