Uganda:Abacuruzi bongeye kubuzwa gushora ibicuruzwa byabo mu Rwanda

  • admin
  • 26/07/2019
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’ubucuruzi muri Uganda, Amelia Kyambadde, yavuze ko abaturage b’iki gihugu bagomba kwikuramo u Rwanda, bagashaka andi masoko mu karere boherezamo ibicuruzwa byabo.

Ubwo yari yitabiriye ibiganiro byateguwe n’ikigo gishinzwe igenamigambi (NPA) n’Ishami rya Loni rishinzwe iterambere (UNDP), i Kampala, Minisitiri Kyambadde, yavuze ko nta mpamvu yo kwizirika ku Rwanda.

Uyu Minisitiri yagaragaje gusuzugura u Rwanda avuga ko rufite abaturage miliyoni umunani nyamara rufite abarenga miliyoni 12. Ati “Ntabwo tugomba kwizirika ku bukungu bw’abaturage bangahe?, miliyoni umunani”.

Yakomeje agira ati “Birumvikana dufite amarangamutima ku Rwanda ariko niba mukora ubucuruzi mugomba kwibagirwa u Rwanda. Mureke dushake ahandi. Nkomeza kubwira abanya-Uganda kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mureke tujye mu bandi baturanyi. Ariya ni amarangamutima kandi ubucuruzi ni amafaranga”.

Nubwo Minisitiri Kyambadde avuga gutya, abanyenganda batatu bo muri Uganda baherutse gutangaza ko bamaze guhomba miliyari 35 z’amashilingi ya Uganda, ku byo boherezaga mu Rwanda, ku mpamvu bavuga ko ari ugufunga umupaka wa Gatuna.

Roofings Mills Limited, ikora ibikoresho by’ubwubatsi ivuga ko yahomye miliyoni $4, Hima Cement ikora sima ihomba miliyoni $3.5 naho uruganda rukora ibinyobwa rwa Uganda Breweries Ltd ruvuga ko rwahombye miliyoni 1.5 z’amapound.

Umwaka ushize ibyo u Rwanda rwakuraga muri Uganda byari bifite agaciro ka miliyoni $242 rwo rwoherezayo gusa miliyoni $27. Ibi bisobanuye ko igihombo cyinshi kiri kuri Uganda yatakaje isoko.

Imvugo ya Minisitiri Kyambadde ntiyakirijwe yombi n’abacuruzi. Uwitwa Everest Kayondo, uyobora ishyirahamwe ry’abacuruzi muri Kampala, yavuze ko atari cyo gisubizo kuko bisa n’ibyabaye ubwo muri Sudan y’Epfo, havukaga imvururu bakabagira inama zo kujya mu Rwanda cyangwa ahandi.

Ati “Bizarangirira he niba tudashobora kujya muri Sudan y’Epfo none ubu tukaba tutajya mu Rwanda?”.

Ku wa 28 Gashyantare 2019 u Rwanda rwahagaritse amakamyo yacaga ku mupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi, One Stop Border Post.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyamenyesheje abantu bose ko imodoka zose zitwaye ibicuruzwa zanyuraga ku mupaka wa Gatuna zakwifashisha umupaka wa Kagitumba/Mirama Hills.

Ni umwanzuro iki kigo kivuga ko wafashwe hagamijwe kwihutisha imirimo y’ubwubatsi irimo gukorerwa ku mupaka wa Gatuna, igamije koroshya ingendo z’abantu n’ibicuruzwa kuri uyu mupaka.

Ku ruhande rwa Uganda bakomeje kuvuga ko ari ugufunga umupaka, ibintu u Rwanda rwagaragaje ko bitandukanye n’ukuri. Mu minsi ishize nibwo umupaka wa Gatuna wafungurwaga by’agateganyo ku modoka nini mu gihe cy’ibyumweru bibiri hagati ya tariki ya 10 – 22 Kamena 2019.

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) cyatangaje ko nyuma y’isuzuma basanze hasigaye utuntu duke tuzarangira muri Nyakanga umupaka ukongera gukora uko bisanzwe.

Umupaka wa Gatuna niwo woroshya ingendo hagati y’ibihugu byombi kuko kuva i Gatuna ugera i Kigali mu Rwanda ari ibilometero 86.6 gusa, mu gihe uturutse Kagitumba ugana i Kigali ukoresha ibilometero 185.1, naho uturuka Cyanika uza i Kigali naho ukoresha ibilometero 130.5.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/07/2019
  • Hashize 5 years