Uganda yongeye kwirukana abandi banyarwanda ku butaka bwayo

  • admin
  • 13/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Uganda yongeye kugeza ku mupaka wa Gatuna abandi banyarwanda icyenda, barimo abari bamaze umwaka bahohoterwa muri gereza z’iki gihugu.

Aba banyarwanda bavuga ko nubwo bagize amahirwe yo kugera mu gihugu cyabo, ariko bafitiye impungenge bagenzi babo basaga 400 bari muri gereza za Uganda.

Aba banyarwanda birukanwe barimo abagabo barindwi n’umugore umwe ufite akana k’amezi atageze ku munani, akaba yarabyariye muri gereza nyuma yo gufatwa atwite.

Munyaneza Jean Paul, atuye mu Murenge wa Kinyababa, Akarere ka Burera, yavuze ko tariki 11 Nzeri 2018 yagiye Uganda gushyingura nyirakuru wari utuye ahitwa Mubende.Ageze mu nzira yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda kuko ari umunyarwanda.

Munyaneza yagize ati “Tugeze ahitwa Rubanda abapolisi bahagaritse bisi nari ndimo, ninjye munyarwanda wari urimo gusa, bahise banyaka telefone n’ibihumbi 20 nari mfite njyanwa gufungirwa kuri gereza ya Nkore, aho namaze amezi atandatu nkora imirimo ivunanye.”

Yavuze ko bagihagarika bisi, abo bapolisi babwiye umushoferi ko bashakamo umunyarwanda, abandi bose barabareka baragenda.

Munyaneza yavuze kandi ku buzima bwo muri gereza aho yasanze abanyarwanda benshi ngo bahahuriye n’uruhuri rw’ibibazo.

Yagize ati “Ngeze muri gereza ya Nkore muri Kabare, nahasanze abanyarwanda benshi, nahabonye abarenga 200 nabo bafatiwe ibyangombwa, mu by’ukuri twahahuriye n’ibibazo bikomeye kuko twirirwaga twikorera amatafari. Ikimbabaza ni uburyo umucamanza namubwiye ko nari ngiye Uganda gushyingura nyogokuru ariko ntabyemere, gusa ubanza ariyo mpamvu nahawe amezi make kuko abandi bagiye bahabwa imyaka ibiri.”

Yakomeje agira ati “Iyo uri muri gereza usanga abanyarwanda aribo bakoramo isuku, iyo bikunaniye urakubitwa, sinibaza impamvu Abagande badufata mu gihe batubwira ko turi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba? Ntabwo tuzi ibindi byangombwa tugomba gushaka.”

Undi muri abo banyarwanda witwa Mukandayisenga Martha wari utuye mu Karere ka Gasabo, yavuze ko yagiye Uganda agiye kugura ibishyingirwa kuko yari afite ubukwe.

Ngo mu gihe yari muri bisi muri iki gihugu yerekeza ahitwa Gisoro, yafashwe na polisi imwaka ibyangombwa byose yari afite aranafungwa nyuma yo gusanga ari umunyarwanda.

Yavuze ko ubwo yagezwaga mu rukiko rwamubwiye ko agomba gutanga amashilingi miliyoni 1.5, nyuma yo kuyabura nibwo yakatiwe gufungwa umwaka.

Ati “Nyuma yo kuyabura bakomeje kumfunga, nari mfite inda y’Ukwezi kumwe, naje no kubyariramo nkomeza gufunganwa n’umwana wanjye.”

Mukandayisenga yavuze ko yahuye n’ubuzima bukomeye we n’umwana we kuko yaryamaga ku kiringiti kirambitse kuri sima.

Ati “Nahuye n’ubuzima bubi muri gereza kuko no kubyara bari bambaze, ikibabaje ni uko iminsi mike batangiye kujya banjyana mu mirima guhinga ntaragira imbaraga.”

Yakomeje agira ati “Muri gereza abanyarwanda dufatwa nabi, iyo ufashe nko ku ibasi y’Umugande afata amazi akayakumenaho akakubwira ati genda ufate iy’umunyarwanda, baba batubwira ngo twaje gutwara ubutaka bwabo cyangwa waba uri umukobwa bakakubwira ngo waje gutwara abagabo babo.”

Yavuze ko aho yari afungiye yabonye abanyarwanda benshi bahafungiye, nabo bategereje kurangiza ibihano.

Nko muri gereza ya Bwimi harimo abanyarwanda 150, muri gereza ya Mbarara kuko yo ari nini hacyekwako hafungiye abagera kuri 200, ahitwa Fort Portal naho hari abandi barenga 100 nk’uko byemezwa n’aba banyarwanda.

Aba banyarwanda bahuriza ku kuvuga ko batumva impamvu aribo bonyine bahohoterwa muri Uganda, kuri bo ngi ni ibintu bafata nk’ishyari rifitiwe igihugu bakomokamo cy’u Rwanda.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/02/2019
  • Hashize 5 years