Uganda yanze Abimukira Birukanywe na Israel Ntacyo Leta y’URwanda yari yabivugaho

  • admin
  • 05/01/2018
  • Hashize 6 years

Abategetsi ba Leta ya Uganda bahakanye, kur’uyu kuwa kane, ko bemeye kwakira abimukira b’Abanyafrika ibihumbi n’ibihumbi birukanywe n’igihugu cya Israel.

Ibyo abategetsi ba Uganda babihakanye nyuma y’umunsi umwe yuko Leta ya Israel itangiye umugambi wo kwirukana ku butaka bwayo abimukira ibihumbi mirongo itatu n’umunani. Benshi mur’abo bimukira bava mu bihugu bya Eritreya na Sudani.

Amakuru atangwa n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri Israel bavuga ko Leta ya Isreal yagiranye amasezerano n’ibihugu by’URwanda na Uganda byemeye kwakira abimukira birukanywe ku butaka bwayo mu gihe bemeye ayo masezerano.

Uganda nyamara irahakana Ko amasezerano nk’ayo ahari. Umuyobozi ushinzwe imigenderanire na Mahanga wa Uganda, Henry Okello Oryem, yabwiye ikinyamakuru cy’abafaransa, AFP, ko batewe impungenge n’amakuru avuga ku byerekeye ayo masezerano. Yamenyesheje ko nta masezerano nkayo ahari na Leta ya Israel ku byerekeye kohereza abimukira bavuye muri Israel muri Uganda. Ntacyo Leta y’URwanda yari yabivugaho kugeza ubu .

Israel yahaye abimukira kugera mu kwezi kwa gatatu kugira babe bavuye ku butaka bwayo.

Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 05/01/2018
  • Hashize 6 years