Uganda yakomeje kuryama ku mpunzi z’Abanyarwanda icumbikiye

  • admin
  • 24/11/2018
  • Hashize 5 years

Leta ya Uganda iravuga ko nta migambi yihutirwa ifite yo gusubiza impunzi z’Abanyarwanda mu gihugu cyazo gifatwa nk’igitekanye kuri ubu nk’uko byatangajwe n’abayobozi.

Eng. Hilary Onek Minisitiri ushinzwe kurwanya Ibiza ndetse n’ibibazo by’impunzi mu nshingano ze, yanyomoje amakuru yatangajwe muri iki cyumweru ko Guverinoma itegura gukuraho status y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahungiye muri Uganda.

Itangazamakuru rikaba ryarakomoje ku nama abadepite ba EAC bari muri komite ishinzwe ibibazo byo mu karere no gucyemura amakimbirane bagiranye na minisitiri Ruhakana Rugunda n’abandi barebwa n’ibibazo by’impunzi.

Nk’uko inkuru ducyesha ya Chimpreports ibivuga ngo muri iyi nama, Guverinoma ya Uganda yasabwe gusobanura impamvu igihugu gikomeje kugumana impunzi z’Abanyarwanda nyamara aho zituruka hatekanye kandi igihugu kiri kwihuta mu iterambere.

Minisitiri Onek ariko mu itangazo ryashyizwe ahagaragara yasobanuye ko Uganda ititeguye muri aka kanya gusubiza iwabo impunzi z’Abanyarwanda, zirimo izimaze imyaka isaga 20, mu gihe ngo hari n’izindi zikomeje kuhasaba ubuhungiro.

Minisitiri Onek ati “Ntabwo ari byo gutangaza ko Uganda yiteguye kwirukana cyangwa gufunga status y’impunzi ku mpunzi zose z’Abanyarwanda.”

Yashimangiye ko Uganda yubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga impunzi nk’ibiteganywa n’ingingo ya 33 y’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye agenga impunzi yo mu 1951, ibuza kwirukana cyangwa gusubiza impunzi ku mipaka y’ibihugu ubuzima bwazo bushobora kujya mu kaga.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ibi biri kuvugwa mu gihe Uganda yakagombye kuba mu ntangiriro z’uyu mwaka yaratangiye gukuraho status y’impunzi ku bihumbi by’Abanyarwanda bahungiye muri iki gihugu nk’uko byasabwe na HCR itangaza Cessation clause ku mpunzi z’Abanyarwanda.

Iyi cessation clause yagombaga gutangira kubahirizwa kuwa 01 Mutarama 2018, yavugaga ko Abanyarwanda bose bahunze kuva mu 1959 kugeza mu 1998 bakurirwaho status y’ubuhunzi ndetse ntibongere kurindwa nk’impunzi kubera impinduka zimaze igihe zikorwa mu gihugu zavuyemo.

Muri Uganda, Abanyarwanda barebwa n’iki cyemezo (abahahungiye kuva mu 1959 kugeza mu 1998) ni 4,000 gusa mu gihe habarirwa impunzi z’Abanyarwanda 14,313.

Minisitiri Onek akaba yavuze ko Uganda itashyize mu bikorwa iki cyemezo cyo gukuraho status y’ubuhunzi ku Banyarwanda kubera impamvu zitandukanye bagejeje kuri HCR.

Impamvu ya mbere batanze, ngo ni uko Uganda kuri ubu idafite uburyo bwo guha indi status yemewe n’amategeko bamwe mu Banyarwanda baba batifuza gusubira mu gihugu cyabo.

Yavuze ko ibiteganywa n’itegeko nshinga n’amategeko arebana n’abinjira n’abasohoka bitifuzwa cyane ku mpunzi, ahubwo inzira yonyine ari ukuziha ubwenegihugu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 16 y’amategeko ariho agenga abinjira n’abasohoka.

Icya kabiri, ngo Uganda ntiragenzura ngo imenye muri aba niba hari abagikeneye kurindwa n’amategeko mpuzamahanga. Ngo nihamara kumenyekana abazaba barebwa n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka hakamenyekana status bahabwa nibwo hazashakwa umuti urambye ku bandi barebwa n’icyemezo cyo gukurirwaho ubuhunzi.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko benshi mu Banyarwanda bahungiye muri Uganda bamaze imyaka batagaragaza ubushake bwo gusubira mu Rwanda.

Havugwa ko mu 2003 Guverinoma ya Uganda, iy’u Rwanda na HCR byasinye amasezerano yo gucyura impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Uganda ku bushake, ariko ngo muri aya masezerano abemeye gutaha ni 850 bonyine.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/11/2018
  • Hashize 5 years