Uganda yajugunye abanyarwanda 15 ku mupaka wa Kagitumba.

Abagabo cumi na batanu, bajugunywe mu matsinda abiri atandukanye, bari bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko, Aho bari bamaze amezi atari make bafungiye sitasiyo za Polisi i Mbarara na Ntungamo . Umwe mubajugunywe kumupaka yavuze ko Abagize inzego z’umutekano za Uganda babafashe ku bushake bakambura amafaranga haba ayo bari bafite ndetse nayarari kuri konti ya Mobile Money.

Yakomeje avuga ko bafashwe kubera ubwenegihugu bw’urwanda Bashinjwa “kwinjira muri uganda no kuhaba mu buryo butemewe n’amategeko.”

Ubutegetsi bwa Uganda bukomeje gutoteza abenegihugu b’u Rwanda muri Uganda binyuranyije n’amategeko, harimo no kwirengagiza ibikubiye mu masezerano ya Luanda yasinywe hagati y’urwanda na Uganda.

Kumunsi w’ejo Itsinda ryabanyarwanda 8 muri 15 bajugunywe ku mupaka. Abategetsi ba Uganda bakaba bakomeje gutoteza Abanyarwanda babafunga mu buryo butemewe no kubica urubozo

Ihohoterwa ry’Abanyarwanda muri Uganda rikorwa cyane , n’ abashinzwe umutekano , cyane cyane ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda, CMI. Umwe mu bayobozi b’umupaka w’u Rwanda wavuze kuri aya makuru yagize ati: “Ibi bishobora kubaho ariko hari amabwiriza yihariye yatanzwe n’abayobozi babo, kuko babikora Kandi ntihabahanwe.”

Jean Damascenie nzamurambaho umwe mu bahohotewe bajugunywe ku mupaka wa kagitumba yavuze uburyo abashinzwe umutekano muri Uganda bahiga Abanyarwanda kugira ngo babambure imitungo yabo, mu gihe babahimbira ibirego mbere yuko bafungwa . Ati: “Iri nihohoterwa ribi rikorerwa mu turere twa Kabale, Mbarara, na Kisoro n’abagize ingabo za Uganda (UPDF). Kuri bo, nta Munyarwanda waba waravutse, ngo akure cyangwa se ngo ature mu gihugu cyabo. “,

ubuhamya bwabakomoka mu Rwanda batuye i Kabale, Kisoro, na Mbarara bagaragaza ko bafite ubwoba bwo kubura ubuzima ndetse n’imiryango yabo.

Kugeza ubu abahohotewe bajugunywe ku mupaka bahise bashyirwa mu kato nyuma y’isuzuma ry’ubuzima ku cyorezo cya Covid 19, bitewe n’uko abayobozi ba Uganda batubahirije uburyo bwo gukumira iki cyorezo haba mu gihe cyo kubafunga ndetse no mu gihe cyo kubatwara babazanye.

Nyuma yo gupimwa Batatu mu bajugunywe ku mupaka basanzwemo icyorezo cya Covid-19 kandi batangiye kwitabwaho .

Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe