Uganda yahuruje abadipolomate ubwo yatangaga umurambo w’umunyarwanda warasiwe Nyagatare [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 27/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Kuri uyu wa Mbere nibwo Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umuturage uherutse kurasirwa mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare witwa Kyerengye John Baptiste ugatwarwa kungufu n’abagande barikumwe.

Muri uyu muhango, Uganda yari yahamagaje aba ambasaderi icyenda barimo uw’u Bwongereza, u Bufaransa, Sudani y’Epfo n’uw’u Burundi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David wari wagiye kwakira umurambo , yabwiye abayobozi bari bahagarariye Uganda bayobowe na Depite Kansiime Caroline uhagarariye Rukiga, ko bashimishijwe no kuba bazanye uyu munyarwanda wapfuye ariko ko hari igikwiye gukorwa.

Yabwiye uruhande rwa Uganda ko buri gihugu gifite amategeko akigenga, kandi ko nta na kimwe gishobora kwemera ko hari abakwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.

Yavuze ko abaturage baherutse kuraswa, binjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bahagaritswe bashaka kurwanya abashinzwe umutekano, barasirwa ku butaka bw’u Rwanda.

Meya wa Nyagatare yavuze ko bikimara kuba, abaturage ba Uganda bahise bakurura iyo mirambo bayijyana ku butaka bwayo ariko moto bari bafite irasigara mu Rwanda

Mushabe, kandi yabwiye abayobozi ba Uganda ko ari byiza kuba bagaruye mu Rwanda umurambo w’umuturage warwo uherutse gupfa, ariko ko byari kuba akarusho iyo banagarura abanyarwanda baherutse gushimutwa.

Yavuze ko hashize iminsi itarenze ibiri, abanyarwanda babiri b’i Nyagatare bafashwe bakajya gufungirwa muri Uganda, bityo ko byaba byiza babazanye.

Ati “Iki gikorwa tucyakiriye neza kuko n’ubundi bamutwaye bataragombaga kumutwara ariko bamujyanye ku ngufu. Kuba Uganda yamuzanye nibyo ariko hariyo n’abandi bafungiyeyo nabo bagomba kuzanwa, bagomba kwemera ko bariyo kuko n’ibinyamakuru byabo birabyemeza.

Gusa Depite Kansiime wari uyoboye abavuye muri Uganda yavuze ko atazi ikibazo cy’abanyarwanda bafungiwe muri Uganda.

Ati “Ntabwo nzi abanyarwanda bafashwe bari muri Uganda, icya mbere nzi ni uko hari abanyarwanda benshi bari muri iki gihugu, ni abavandimwe bacu, ntabwo nzi abo bafunzwe.”

Umurambo wa Kyerengye John Baptiste aho kujyanwa aho igikorwa cyabereye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba wa nyujijwe ku rundi ruhande, ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda .










Salongo Richard MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/05/2019
  • Hashize 5 years