UGANDA: Undi mupolisi ukomeye yarusimbutse ubwo bari bagiye kumwica

  • admin
  • 28/09/2018
  • Hashize 6 years

Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza ku mugambi wo kugerageza kwivugana Umuvugizi w’Igipolisi wungirije, Patrick Onyango. Biravugwa ko ubwo yari atashye iwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yakubitanye n’abicanyi bari kuri moto ahitwa Kireka.

Chimpreports dukesha iyi nkuru, iravuga ko abo bantu bakubitanye na Onyango bari bafite n’imbunda ariko Onyango abasha kubacika arahunga.

Umuvugizi wa polisi, Emilian Kayima, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Nzeri, yavuze ko igipolisi kitarabona amakuru ahagije kuri iki kibazo. Ati: “Turacyasuzuma aya makuru kuri mugenzi wacu Patrick,

JPEG - 103.3 kb
Umuvugizi wa polisi, Emilian Kayima

Hagati aho, iyi nkuru iravuga ko telephone ngendanwa ya Onyango itari gucamo ngo abazwe uko byagenze neza.

Ibi bikaba bivugwa mu gihe umutekano w’abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano wakajijwe mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa byiswe iby’iterabwoba bimaze gutwara ubuzima bw’aba bantu barimo AIGP Andrew Kaweesi wishwe mu mwaka ushize, ndetse na Muhammad Kirumira wahoze akuriye igipolisi mu Karere ka Buyende wishwe mu kwezi gushize.

JPEG - 161.3 kb
Umuvugizi w’Igipolisi wungirije, Patrick Onyango. Biravugwa ko ubwo yari atashye iwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yakubitanye n’abicanyi

Niyomugabo Albert/ Muhabura.rw

  • admin
  • 28/09/2018
  • Hashize 6 years