Uganda: Umwana w’umukobwa w’imyaka 11 yibarutse uruhinja

  • admin
  • 16/10/2015
  • Hashize 9 years

Uyu mwana witwa Allen Kigoya w’imyaka 11 biravugwa ko yatewe inda n’umuhungu w’inshuti ye w’imyaka 16, akaba yari yajyanywe n’ababyeyi be ku kigo cy’urubyiruko cya Wakisa, aho abana b’abakobwa batwise bakiri bato bakurikiranirwa.

Kuri uyu wa gatatu ushize, Allen yatangaje abaganga bashinzwe kubyaza ubwo yabyaraga neza , akabyara umwana udafite ikibazo kandi nawe ntagire icyo aba akaba bose bakababameze neza nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Nk’uko byatangajwe na Dr Spire Kigundu wari ukuriye igikorwa cyo kubyaza uyu mwana, ngo uyu mwana yabanje kubagwa kubera ko Atari gupfa kubyara uko bisanzwe kubera imyaka ye.

Dr Kigundu yakomeje avuga ko ababyeyi bakiri baton ka Allen ubusanzwe baba bafite ibyago byo kubura ubuzima bwabo kubera kuva amaraso menshi cyane.

Yanditswe na Eddie M/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/10/2015
  • Hashize 9 years