Uganda: Umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza mu gisirikare yashimuse umudamu ukomoka mu Rwanda

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza rya gisirikare (CMI) yashimuse umudamu ukomoka mu Rwanda, Jane Ingabire usanzwe ukorera mu murwa mukuru wa Uganda i Kampala.

Raporo zivuga ko abakozi ba CMI bitwaje imbunda bakuye ku gahato Ingabire Jane mu bucuruzi bwe ku ya 13 uku kwezi, bamwambika amapingu, bamujyana mu modoka izwi nka drone, imujyana ahantu hatazwi. Amakuru yizewe ni uko ubu Jane afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko n’ikigo cya CMI cya gisirikare i Mbuya.

CMI yamujyanye nta cyemezo cyo kumuta muri yombi cyangwa ngo abwirwe icyo bamujyaniye. “bwari uburyo busanzwe bw’abagizi ba nabi bwa CMI, nk’uko abazi uko yarabayeho babyemeza bavuga ko ntabyaha yarasanzwe akora uretse ubucuruzi bw’amavuta yo kwisiga yakoreraga i Munyonyo mu nkengero za Kampala.

Mu myaka irenga cumi n’itatu amaze muri Uganda uyu mudamu yakunze gusubira mu Rwanda gusura umuryango n’abavandimwe.

Ibibazo bya Jane Ingabire bituruka ku kuba amavuta yo kwisiga n’ubucuruzi bw’ubwiza yakoraga byaragiye byiyongera, kandi bigakurura abakiriya benshi harimo bamwe mu bagore bakorana na CMI. Amakuru akavuga ko umwe mu bagore baho yifatanije na CMI mu gutoteza no gushimuta Jane mu bihe bitandukanye, nyuma yo kumugambanira bagacura ibirego bisanzwe bishinjwa uwo ari we wese ukomoka mu Rwanda bavuga ko ari “umukozi w’u Rwanda.”

Nyuma byaje kugaragara ko abakozi ba CMI i Mbuya barimo kumubaza “impamvu akunda u Rwanda”, nubwo yamye asobanura neza ko iyo yagiye mu Rwanda, aba yagiye gusura umuryango we.

“Ubutasi” ndetse no kuba “umukozi mu Rwanda” ni bimwe mu birego inzego z’umutekano za Uganda zishinja Abanyarwanda, nubwo nta n’umwe wigeze aburanishwa mu rukiko kugira ngo izo nzego z’umutekano zigaragaze ibimenyetso byazo.

Ishimutwa rye ni imwe mu nzira zimaze igihe kinini zikoreshwa n’inzengo z’umutekano za Uganda aho abagabo ba CMI bifashisha kugira ngo bibasire kandi batoteze Abanyarwanda muri Uganda hagamijwe kwigarurira imitungo yabo

Amakuru aturuka I kampala ashimangira ko “Icyo bakoze ari uguhimbira ibirego Ingabire Jane kugira ngo bigarurire ubucuruzi bwe.” Ibi kandi byabaye ku bandi banyarwanda aho bamwe bambuwe amafaranga, imitungo nk’amazu, ndetse n’ubucuruzi, baregwa ibihimbano.

Urugero ni aho muri Mutarama 2019, abakozi ba CMI bashoreye umucuruzi Darius Kayobera n’umugore we Claudine babakura mu bucuruzi bwabo mu mumujyi wa Kampala CMI ibashinja “kunekera u Rwanda.”

Intego yabo kwari ukubambura amafaranga yabo no kubirukana mu bucuruzi bwabo, nk’uko umukozi wa Kayobera washimuswe nabo yabivuze.

Ubujura bwatangiriye mu modoka ubwo bafataga amapingu bakayambika Darius n’umugore we bagasahura imitungo yabo ndetse bagakuramo amafaranga yabo yose, bakanabategeka kubabwira inomero zabo kugira ngo basahure konti zabo za momo.

Ikintu nk’iki kandi cyabaye ku bacuruzi babiri bo mu Rwanda, Emmanuel Rwamucyo na Augustin Rutayisire ubwo muri Gicurasi 2018 abakozi ba CMI babafataga ku bushake i Mbarara.

Nk’uko Rwamucyo abitangaza ngo igihe abakozi ba CMI babashimutaga bashinjwa ibinyoma birimo “gutunga intwaro mu buryo butemewe”, bambuwe amadorari $40,000 y’Abanyamerika yari mu modoka ye.

Abatanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko abahohotewe banyagwa imitungo yabo.” umucuruzi Rwamucyo ntabwo yatakaje amafaranga ye gusa; yanatakaje ubucuruzi bwe ndetse n’inzu.

Vuba aha, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 umugabo wa CMI Maj. Nelson Kyatuka yakoreye abacuruzi babiri bo mu Rwanda, Renatus Murindangabo na Shadrack Mugisha. Uwo Maj. Kyatuka yafashe imigabane myinshi mu bucuruzi bwa Murindangabo na Mugisha, ikibuga cyamamaye cyane cyitwa Pyramid Bar mu gace ka Kansanga, kandi Kyatuka atigeze ashora n’igiceri.

Igihe Abanyarwanda bamubwiraga ko bidashoboka, Kyatuka yarabashimuse, bababazwa i Mbuya, nyuma bajugunywa i Kagitumba.

Hariho ibindi bintu byinshi byabaye nkibyo byakozwe na CMI.

Umwe mu bayobozi b’u Rwanda yagize ati: “Inzego z’umutekano z’ubutegetsi bwa Uganda ntizita ku mategeko, kandi zigaragaza kudahana abakekwaho ibyaha.”

Abagize umuryango wa Jane Ingabire ntibarashobora kumusura kuva yashimutwa, kandi bafite ubwoba bwinshi ko nabo bashobora kugirirwa nabi.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe