Uganda: Umuriro hagati y’abarwanashyaka ba Museveni ndetse n’aba Amma Mbabazi

  • admin
  • 19/12/2015
  • Hashize 9 years

Ishyaka rya NRM riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda rigiye gufatirwa ibihano mu gihe ridahagaritse ibikorwa byo guhohotera abashyigikiye Mr John Patrick Amma Mbabazi mu gikorwa cyo kwiyamamariza kuzayobora iki gihugu cya Uganda mu mwaka utaha wa 2016.

Ibi byatangajwe na sosiyete ishinzwe gushyiraho amategeko ndetse no gucunga ishyirwa mu bikorwa ryayo muri iki gihugu cya Uganda izwi nka Uganda Law Society (ULS), Nyuma y’imirwano yabereye mu karere ka Ntungamo aho abaturage bambaye imyenda yanditseho Museveni badukiriye abambaye imyenda yamamaza Mr Mbabazi hanyuma barabakubita ndetse benshi barahakomerekera bikomeye. Ibaruwa yasohotse tariki ya 15 Ukuboza yasinyweho na Mr James Mukasa Sebugenyi umunyamategeko w’iri shyaka rya NRM riyoborwa na Perezida Museveni yavuze muri iyi baruwa ko ibyabereye I Ntungamo nta bimenyetso bifite ari nayo mpamvu ishyaka rya NRM ritagakwiye kubazwa iby’iyo mirwano.


Abamabye imyenda y’imihondo badukiriye abashygikiye Mbabazi barabahonagura

ULS yo itangaza ko iyi mirwano yabereye I Ntungamo yakomerekeye mo abantu benshi ndetse inatangaza ko atari ubwa mbere abaturage bashyigikiye Perezida Museveni bivanga mu bikorwa bijyanye no kwiyamamaza bya Mbabazi ko izi mvururu ziterwa n’abashyigikiye ishyaka rya NRM zibaye ubwa kabiri cyane ko ubuherutse zari zabereye ahitwa Boma Ground Fort Portal nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Monitor.co.ug

N’ubwo ibi byose bihakanwa n’ishyaka rya NRM gusa ikiba gigaragara ni uko abakora ibi baba bambaye imyenda y’umuhondo kandi bkaba bizwi ko ari imyenda yambarwa n’iri shyaka rya NRM riyoborwa na Perezida w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni ndetse kuri ubu akaba ari nawe mukandida w’iri shyaka mu matora azaba mu mwaka utaha wa 2016.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/12/2015
  • Hashize 9 years