Uganda: Umuhanzi Eddy Kenzo yatangaje iby’impanuka yakoreye mu mujyi wa Maya

  • Niyomugabo Albert
  • 05/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2021 nibwo Eddy Kenzo yatangaje iby’iyi mpanuka yakoreye mu mujyi wa Maya mu karere ka Wakiso.Nkuko yabyivugiye abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook n’izindi, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uko umuhanda wari wanyereye cyane bityo umushoferi abura ubushobozi bwo guhagarika imodoka.

Yagize ati “Twarwanye n’iyi mpanuka, umuhanda wanyereraga kubera imvura yari yaguye, tugeze i Maya iruhande rwa sitasiyo ya lisanzi yitwa Stabex, imodoka yaguye iribarangura.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe muri batatu bari bari muri iyi modoka wakomeretse bikomeye.

Iyi mpanuka ikimara kuba, abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahise bahagera, babwiye itangazamakuru ko yabaye kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2021 saa mbili za mu gitondo.

Nyuma y’iyi mpanuka, Eddy Kenzo n’abo bari kumwe bahise bajyanwa mu bitaro bya Nakirebe kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze

 Mu gitaramo cya Kigali Up Festival, Eddy Kenzo, ubusanzwe witwa Edrisa Musuuza yeruriye abafana ko yavukiye mu Rwanda abyarwa n’umugore ukomoka i Butare(ubu hitwa Huye), nta amakuru ahamye afite ku gace umubyeyi we avukamo.

Eddy Kenzo uherutse kwegukana kimwe mu bihembo bitangwa na BET yakoze igitaramo cya Live mu gihe kigera ku masaha abiri n’igice nta kiruhuko afashe. Ku maso, abafana be i Kigali bari baryohewe ndetse bamufashije kuririmba kuva ku munota wa mbere kugeza asoje.

Uyu muhanzi wakuriye mu buzima bwo kuba ku muhanda, atunzwe no kurya ibisigarizwa by’abifite, yacishagamo akabarira abafana inkuru yitsitsa ku buzima bushaririye yabayemo nyina amaze gupfa.

Mu magambo yishimiwe na benshi Eddy Kenzo icyogihe yavuze, ko yasabiye Perezida Kagame ‘umugisha ku Mana, ku bw’ibyiza amaze kugeza ku Banyarwanda.’

Icyogihe Yafashe ijambo aterura agira ati “Imana ihe umugisha Paul Kagame […] Yakoze ibikomeye! Imana imuhe umugisha!” Amashyi y’urufaya yahise akurikira iri jambo rigufi undi na we ahita yanzika n’umuziki.

Amaze kuririmba imwe mu ndirimbo ze yahimbiye Imana, Eddy Kenzo yahagaritse umuziki avuga ko Imana ari igitangaza ngo kuko yamukuye ahantu habi cyane nyuma y’imyaka igera kuri 13 yamaze aba ku muhanda nyuma y’urupfu rwa nyina.

Yagize ati “Imana ni igitangaza, yankoreye ibikomeye. Mama yapfuye mfite imyaka ine gusa y’amavuko, nyuma nahise njya kuba mu buzima bubi. Nabaye ku muhanda, nahabaye imyaka 13, ariko ubu ibintu byarahindutse”

Yahise avuga ko nyina yari azwi na bose iwabo i Masaka muri Uganda ngo kubera uburyo yari Umunyarwandakazi w’i Butare(ubu hitwa Huye) wuje uburanga.

Ati “Mama yari azwi na bose iwacu, yari mwiza cyane. Ni Umunyarwandakazi, yari mwiza”

Eddy Kenzo yahamije ko yavukiye ku butaka bw’u Rwanda ari naho ababyeyi be babaga, ahita ajyanwa kuba i Masaka muri Uganda akiri muto.Agifite imyaka 4 gusa, uyu nyina umubyara yaje guhita apfa

  • Niyomugabo Albert
  • 05/08/2021
  • Hashize 3 years