Uganda: Umugabo w’Umunyarwanda yishe umugore we amuciye ijosi

  • admin
  • 27/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

William Bizimungu utuye ahitwa Luteete- Gayaza mu Mujyi wa Kampala yakebye ijosi n’amabere by’umugore we Justine Kayitesi uzwi nka mama Rachel na we ufite inkomoko mu Rwanda abana babo bareba.

Ubusanzwe aba bombi bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo atita ku bana batatu bafitanye bitewe no kujya mu nshoreke. Kayitesi yagannye inkiko zitegeka uyu mugabo kumuha amafaranga y’ubukode ava mu miryango ine y’inzu mu ndwi bakodesha. Nyuma ngo aba bombi baje kwemeranya ko Bizimungu azajya aha uyu mugore umutwaro ari byo bihumbi icumi by’amashilingi ya Uganda buri munsi= Frw 2300 kugira ngo basubike ibyo inkiko zari zategetse.

Iby’imibanire mibi byemezwa n’umuturanyi w’aba bombi, Jawuhara Nakakwa uvuga ko aba bombi batari babanye neza bitewe n’uko umugabo yari afite undi mugore ku ruhande kandi ko buri gihe yageraga mu rugo atongana.

Bizimungu usanzwe akora akazi ko gucuruza amata yifashishije moto nk’uko ikinyamakuru Bukedde dukesha iyi nkuru kibitangaza, yabanje kuburira umugore we ko azamwica ku Cyumweru ku manywa ari nako atyaza icyuma. Ibi ngo umugore we ntiyabyitayeho kuko yagiraga ngo ni ukumukinisha.

Ubwo bajyaga kuryama mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere 25 Werurwe, Bizimungu yafashe umugore we amukeba ijoshi n’amabere ari nako yereka abana be batatu barebaga kuko bwari bucyeye mu gihe cya saa kumi n’imwe za mu gitondo . Abaturanyi bavuga ko iyo badatabara, uyu mugabo yari kwica n’aba bana.

Bizimungu akimara kwica umugore we ngo yasohotse hanze yigamba ko amaze kwica umugore we Kayitesi ari nako asaba abaturanyi kuza na we bakamwica

Umukobwa mukuru wa Bizimungu, Rachel Batamuliza ni we watabaje abaturanyi avuga ko se yasaze. Polisi yo muri aka gace ubwo yageraga ahabereye ubu bwicanyi yasanze Bizimungu yagizwe intere n’inkoni z’abaturanyi.

Kuri ubu, Bizimungu William ari mu bitaro bya Mulaago mu Mujyi wa Kampala ari naho bajyanye umurambo w’umugore we, Kayitesi Justine.

Chief editor MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/03/2019
  • Hashize 5 years