Uganda ntiyishimira ko u Rwanda rufite Guverinoma yigenga -Perezida Kagame

  • admin
  • 20/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yavuze ko atabona ko u Rwanda n’u Uganda bishobora kujya mu ntambara kubera ubwumvikane buke bumaze iminsi, cyane ko Uganda izi igihombo byateza.

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage cya Die Tageszeitung kizwi ku izina ry’impine rya TAZ aho ari mu Bubiligi mu nama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘European Development Days’.

Muri iki kiganiro umukuru w’igihugu yabajijwe ku byo yabashije kugeraho kuri manda ye nk’umuyobozi w’Afurika y’unze ubumwe (AU), ku rugendo rwe muri manda ye nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC),agatotsi mu mubano wa Uganda ndetse n’ubucuti bwihariye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

By’umwihariko muri iki kiganiro, Umukuru w’igihugu yavuze ko ukutumvikana uko ari ko kose hagati y’u Rwanda na Uganda kugira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byombi ndetse n’ubucuruzi ari nayo mpamvu nk’u Rwanda rudashyigikiye ko hakomeza kubaho ibintu bitanya ibihugu byombi.

Ariko umukuru w’igihugu yagaragaje ko ibyo kutumvikana kwa hato na hato gukunze kubaho muri politiki.

Ati “Muri Politiki, duhora tubona ibi bintu mu bice byose by’Isi. Twagize umubano mwiza mu myaka myinshi. Ukutumvikana kuraza kukongera kukarangira. Turizera ko umunsi umwe ibi twabirenga burundu.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko muri iyi minsi Uganda yakunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha imitwe yitwaje intwaro ishaka kugirira nabi u Rwanda ibarizwa muri Uganda.

Avuga ko ahanini biterwa n’uko Uganda itishimira ibyo u Rwanda rugezeho mu miyoborere.

Ati “Twabonye Uganda igira uruhare mu gufasha imitwe yitwaje intwaro iturwanya kuko itekereza ko tudaharanira inyungu zayo. Ntibishimira ko u Rwanda rufite Guverinoma yigenga kandi bifuza ko u Rwanda rubacira bugufi, ibintu nk’ibyo.”

Yakomeje avuga ko hari abanyarwanda amagana bafungiwe muri Uganda n’ubu bamwe bakiri muri gereza.

Ati “Uganda ikomeza kuvuga inkuru zitandukanye, bavuga ko aba bantu bariyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ko ari intasi…kandi twagaragaje iki kibazo kuko twakusanyije amakuru yose agendanye nacyo hanyuma bakavuga bati ni gute mwamenye aya makuru yose?

Yungamo ati “Ngo ni ukubera ko mwebwe (Guverinoma y’u Rwanda) mufite abantu hano (muri Uganda) kandi bakavuga (abayobozi ba Uganda) ngo abo bantu baraturwanya. Ariko guta muri yombi byakozwe nta kuvangura, bataye muri yombi abagore, abagabo, abakiri bato, hari n’abanyeshuri bakuye ku mashuri.”

Yavuze ko bitewe n’uburemere bw’iki kibazo byatumye u Rwanda ruburira abaturage barwo ko badakwiye gukomeza kugenda muri Uganda.

Ati “Abantu 200 batawe muri yombi, bananiwe no kugeza mu nkiko n’umwe. Ibyo bigaragaza uburemere bw’ikibazo. Ni byo byatumye tubwira abaturage kutajya muri Uganda.”

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko u Rwanda rudashobora kubwira Uganda icyo gukora, ndetse ko ibihugu byombi bidashobora kunyura mu nzira y’intambara kuko iteza ibihombo byinshi.

Ati “Ntabwo dushobora kubwira Uganda icyo gukora. Twarabasabye, twarabinginze, twaranababwiye tuti niba mufite abantu muri gereza bakoze ibyaha, mubageze imbere y’inkiko, ntimubagumishe muri gereza.

Akomeza agira “Abantu baraza bakatubwira ko bari bamaze muri gereza amezi icyenda cyangwa umwaka, bazira ubusa. Ariko twaratuje. Abantu batinya intambara hagati yacu. Ntabwo mbona biba kuko Uganda izi neza ingaruka zabyo. Ntabwo dushaka kunyura muri iyo nzira kuko buri wese hari icyo yatakaza.”

Mu minsi ishize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagaragaje ko hari abanyarwanda barenga 980 birukanwe muri Uganda nyuma yo kumara igihe kinini bafunzwe bazira ubusa.

Abajijwe ku magambo yigeze kuvuga ko uzagerageza kurwanya u Rwanda, azahura n’ingaruka zikomeye umukuru w’igihugu yasubije agira ati “Yego,niba urenze umupaka.Wakora ibyo ushaka byose ku butaka bwawe, nko guta muri yombi abantu.Ariko nibambuka umupaka wacu bakagerageza kugira ibyo bakorera ku butaka bwacu ibyo ni ibyo navugaga.”

Gusa umukuru w’igihugu yongeye gushimangira ko u Rwanda rudashobora kwihanganira umuntu uhungabanya umutekano warwo ari ku butaka bwarwo.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/06/2019
  • Hashize 5 years