Uganda ni yo izakemura ikibazo ifitanye n’u Rwanda-Uganda yifuza ibiganiro n’u Rwanda ikomeje gutoteza Abanyarwanda?

Gufunga, gukorera iyicarubozo Abanyarwanda muri Uganda no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano w’u Rwanda, ni bimwe mu bibazo bigize ipfundo ry’ibibazo byavutse mu mubano w’ibihugu byombi by’abaturanyi bifitanye amateka maremare.

Urugendo rwo guharanira gukuraho amakimbirane n’ubwumvikane buke burangwa hagati y’ibihugu byombi rwatangiye mu 2019 ubwo hasinywaga amasezerano agamije gushyira iherezo ku bibazo byazamuwe ku mpande zombi.

Ibihugu byombi biracyakomeje ibiganiro birimo n’ibihuza Abakuru b’Ibihugu bikagirwamo uruhare rukomeye n’abahuza bo muri Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Inama y’Abakuru b’Ibihugu byombi n’abakuriye ibihugu by’abahuza, iheruka kubera ku mupaka wa Gatuna muri Gashyantare 2020.

Taliki ya 8 Kamena 2020, intumwa za Uganda ziyobowe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sam Kutesa, zahuye n’iz’u Rwanda na zo zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Biruta Vincent, baganira ku rugendo rumaze guterwa mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe mu 2019.

Icyo gihe Uganda yiyemeje ko igiye kurekura amagana y’Abanyarwanda ndetse hari bamwe yagiye irekura ari bazima abandi ari imirambo, ariko ibikorwa byo gukomeza gufunga no gutoteza abari muri icyo Gihugu bakomoka mu Rwanda ntibyigeze bihagarara.

Muri iki Cyumweru, ku mipaka itandukanye ihuza u Rwanda na Uganda hakiriwe Abanyarwanda basaga 20 birukanywe muri icyo gihugu nyuma yo gutabwa muri yombi mu bihe bitadukanye ndetse n’imirambo y’abantu babiri biciwe muri icyo Gihugu.

Mu gihe hakigaragara ibyo bibazo n’ibindi bitarakemurwa ku ruhande rwa Uganda, taliki ya 30 Kanama 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Gen Jeje Odongo yandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta asaba ko impande zombi zahura zikagenzura aho urugendo rugeze mu gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu masezerano y’i Luanda yo mu 2019.

Leta y’u Rwanda yasubije ivuga ko nta biganiro biteganyijwe kuri ubu, ariko u Rwanda rucyiteguye kugirana ibiganiro bigamije kureba aho intambwe imaze guterwa igeze nubwo ikibazo cyo guhohotera Abanyarwanda bari ku butaka bwa Uganda, kubafunga no kubakorera iyicarubozo gikomeje kugaragara.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yabwiye The East African ati: “Nta nama iteganijwe kuri ubu, ariko u Rwanda ruracyafunguye kugira ngo rukurikirane ibiganiro ku bibazo byavuzwe. Icyakora ibibazo birakomeje kuko Uganda ikomeje gushimuta, gufata, gukorera iyicarubozo no kwirukana Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Nkuko twabivuze inshuro nyinshi, ibintu bizagenda neza ari uko Uganda ihagaritse gushyigikira imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro irwanya u Rwanda, ikareka no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ku bijyanye n’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.”

Mu kiganiro yagiranye na RBA taliki ya 5 Nzeri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimangiye ko ikibazo Uganda ifitanye n’u Rwanda ari yo ubwayo izagikemura kuko ari yo ifite urufunguzo rw’ibibazo byose biri mu mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’umubano w’ibihugu byombi kitoroshye ugereranyije n’uko abaturage b’ibihugu byombi bafatwa.

Ati: “Iyo urebye uko Abanyarwanda bafatwa muri Uganda n’uko Abanya-Uganda bafatwa mu Rwanda, nta Munya-Uganda ugira ikibazo mu Rwanda. Ariko hafi Abanyarwanda bose uretse ko basigaye batinya no kujyayo, abariyo, abajyayo bagenda bikandagira kandi hari benshi bamaze no kubizira ahubwo”.

Yatanze ngero z’Abanyarwanda benshi bafungiwe muri Uganda, abakubitirwayo bikabaviramo ubumuga, abakorerwa iyicarubozo, abicwa ndetse n’abamburwa imitungo yabo. Yashimangiye ko ibikorwa na Uganda bigomba kuba ari umurongo wa Politiki y’Igihugu kuko ubu ngo n’ikibazo cyose kibaye cyitirirwa u Rwanda.

Yagize ati: “Nk’ubu ndetse no mu mvugo, ikibazo cyose kibaye cyane cyane icy’umutekano cy’Igihugu ubwacyo cyihariye bavuga ko kigomba kuba cyavuye mu Rwanda, n’iyo bidafite aho bihuriye na busa cyangwa Umunyarwanda wabisanzwemo. Ni igisobanuro cya buri kibazo cyose, buriya n’iyo haba habaye ikibazo cya COVID-19, nk’uko twese tugifite, uzagira utya wumve umuyobozi ndetse muri Uganda avuze ko ikibazo cya COVID-19 giturutse mu Rwanda cyangwa gitewe n’u Rwanda, buri kibazo cyose n’ikidafitanye isano n’u Rwanda”.

Yavuze ko bibabaje kuba hari amakuru yizewe ko ko hari abantu baba muri Uganda, bahanyura cyangwa bafashwa na Uganda bagambiriye kugirira nabi u Rwanda. Yatanze ingero za benshi kuri ubu bari mu nkiko n’abakatiwe kubera ibikorwa bafatiwemo bigamije kugirira nabi u Rwanda babifashijwemo na Uganda.

Ariko na none ngo hari n’abandi bantu bari mu bihugu nka Afurika y’epfo n’ibindi bitandukanye bafite ibikorwa bakorera muri Uganda bigamije kugirira nabi u Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yongeyeho ko hari n’ibindi byinshi byandikwa mu bitangazamakuru kandi bifite ingero zifatika bigaragaza ko Uganda ifasha abashaka kugirira nabi u Rwanda. avuga ko ibyo byose bitarangira bidaturutse mu bushake bwa Uganda ibikora kuko abaturage ba Uganda baba mu Rwanda nta kibazo bafite.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe