Uganda: Museveni yiyamye kumugaragaro Minisitiri Amma Mbabazi n’abamuri inyuma bose

  • admin
  • 02/11/2015
  • Hashize 8 years

Ni nyuma y’uko Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, NRM, ryongeye kwemeza Perezida Yoweli Museveni Kaguta nk’umukandida waryo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha. Umuyobozi w’Urwego rushinzwe amatora muri NRM, Dr Tanga Odoi, kuri iki cyumweru yabwiye intumwa z’ishyaka zari zaje ziturutse hirya no hino ko Museveni ari we muyobozi mukuru w’ishyaka akaba ari na we uzariserukira mu matora ya perezida ataha.


N’Ubwo ishyaka rye ryamugiriye ikizere ariko ahangayikishije bikomeye n’aba opozisiyo

Abahagarariye iri shyaka bishimiye ubu butumwa bwa Dr Tanga, bagaragaza ibinezaneza byo gushyigikira mu matora ataha Perezida Museveni uri ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1986. Museveni yahise azamuka aho bavugira ijambo, bituma abitabiriye uwo muhango bongera gukoma amashyi yo kumwereka ko bamuri inyuma. Gusa we ntago yamanje kubereka ibishimo ahubwo yamanje kuburira bamwe mu bahanganye nawe kuri uyu mwanya ati mwebwe muhawe uburenganzira kimwe n’ababari inyuma bose kandi na bamwe bakiri mu ishyaka ryacu batwishushanyaho tuzabavumbura mu gihe gito



M7 wishimiwe n’abagize ishyaka rye rya NRM

Mu magambo make, Perezida Museveni yibukije ko itariki nk’iy’uyu munsi mu mwaka wa 1978 ari bwo yahuye na Mwalimu Julius Nyerere baganira ku guhirika Milton Obote wayoboraga Uganda, wari uherutse kugaba igitero ku Ntara ya Kagera ya Tanzania ihana umupaka n’u Rwanda. Aha yongeye kugaruka kandi kuri bamwe mu bayobozi kuri ubu bari gushaka kumwihinduka bakajya kuruhande rwa Opozisiyo harimo nka Amma Mbabazi na Dr Kiza Besigye bakomeje krwanya uyu Museveni aho yatangaje ko abiyamye kumugaragaro ndetse abasaba ko bategereza amatora bazaramuka bamutsinze bakayobora igihugu nawe yabatsinda agakomeza kuyobora Abaganda.


Idarapo ryongeye kuzamurwa kubw’umukandida M7

Yoweri Kaguta Museveni ni umwe kandi mu bayobozi ba Afurika bamaze kuyobora igihugu imyaka myinshi cyane kuko kuri ubu naramuka atorewe iyi manda azayisoza amaze imyaka igera kuri 34 yose kubutegetsi bitegenijwe ko Ibyangombwa byemerera Museveni guhagararira NRM mu matora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha, bizashyikirizwa Komisiyo y’Igihugu y’Matora kuya 3 Ugushyingo 2015.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/11/2015
  • Hashize 8 years