Uganda: Minisitiri Kutesa yasobanuye impamvu ibiganiro bya kabiri hagati y’u Rwanda na Uganda byatinze

  • admin
  • 06/11/2019
  • Hashize 4 years

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa kuri uyu wa Kabiri yavuze ko impamvu ikomeye yatumye italiki bari bameranyijwe n’u Rwanda yo gukomerezaho ibiganiro byo gutsura umubano yigizwa imbere kuko igihugu cya Angola nk’umuhuza kitari kuba gihari.

Mu gihe ibiganiro bya mbere biheruka kubera i Kigali mu Rwanda tariki 16 Nzeri 2019 hatangiye ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda bigamije gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Mu byo bari bemeranyijweho ni uko mu nama itaha, impande zombi zizaganira ku bibazo bitandukanye cyane cyane ibirebana n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Icyo gihe basezeranye ko ibindi biganiro bizabera i Kampala muri Uganda nyuma y’iminsi 30 uhereye ku munsi iby’i Kigali byabereye.

Gusa iyo tariki yigijwe inyuma bitewe n’uko Minisitiri w’Angola w’ububanyi n’amahanga atari kubibonekamo nk’uko Min Kutesa yabitangaje.

Minisitiri Kutesa avuga ko inama izahuza Uganda n’u Rwanda izaba taliki 18, Ugushyingo, 2019 anaboneraho no kuvuga ko abavugaga ko ibiganiro byahagaze hagati y’ibihugu byombi bibeshya.

Kutesa ati: “ Rwose twari twiteguye kwakira inama twari bugirane ne bagenzi bacu b’i Kigali ariko twahisemo kuyigiza imbere kuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola na mugenzi we wa DRC batubwiye ko batazaboneka kuri iriya taliki kubera ibibazo bireba ubuzima bw’ibihugu byabo.”

Ku mpamvu zatumye batinze kubitangaza Sam Kutesa yavuze ko basanze ibyiza ari ukwirinda kubimenyesha itangazamakuru kuko ngo rihora rirekereje ngo risamire inkuru hejuru.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/11/2019
  • Hashize 4 years