Uganda :Jeneral Kale Kayihura ategerejwe imbere y’ubutabera

  • admin
  • 10/08/2016
  • Hashize 8 years

Jeneral Kale Kayihura ategerejwe imbere y’ubutabera ngo yisobanure kubyo ashinjwa byo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.

Ibirego ashinjwa bifitanye isano n’icyo ubushinjacyaha bwise ubunyamaswa bwakozwe n’igipoli cya Uganda cyo gukubita abashyigikiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Dr.Kiza Besigye ubwo bari mu mihanda ya Kampala bategereje Besigye.

Gusa hari ubwoba ko Kale kayihura ashobora kwanga kwitaba.

BBC yanditse iyi nkuru ivuga ko intambwe yo kugira ngo Jenerali Kale Kayihura ahamagarwe mu butabera, yatewe n’abanyamategeko bo mu mashyirahamwe ya Namugali na Walyemera yafashe icyo cyemezo nyuma yuko abantu benshi babagejejeho akababaro batewe n’inkoni bakubiswe n’igipolisi.

Kale Kayihura yareganywe n’abandi bapolisi bakuru benshi bose bashinjwa guhohotera bunyamaswa abaturage.

Gusa umuvugizi wungirije wa Polisi ya Uganda yumvikanye mu bitangazamakuru byinshi bya Uganda avuga ko Jenerali Kale Kayihura ataribwitabe kuko ngo atari yabona urwandiko rumuhamagaza.

Gusa umunyamategeko uhagarariye iki kirego Daniel Walyemera yavuze ko urwo rwandiko Kayihura yarwakiriye.

Abanyamategeko ba Uganda bavuga ko bashaka kubona Kale kayihura yiyiziye mu rukiko ngo ntibashaka ko yohereza intumwa cyangwa umuhagarariye.


Jeneral Kale Kayuhura

Yanditswe na Eddie/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/08/2016
  • Hashize 8 years